AS Kigali pre season: Rayon Sports itsinze Kiyovu yegukana umwanya wa gatatu

3

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu FC warangiranye n’intsinzi y’ibitego bitatu ku busa bwa Kiyovu.

Uyu wari umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali ryo gufasha amakipe kwitegura shampiyona.

Muri uyu mukino ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yasatiriye bikomeye ugereranyije na Kiyovu Sports binayihesha kwegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa ryateguwe na AS Kigali.



Ishoti rya Camara ryavuyemo igitego cya kabiri

Ibitego bitatu bya Rayon Sports byatsinzwe na Moussa Camara watsinze bibiri naho icya gatatu gitsindwa na Nahimana Shassir.


Manzi Thierry ahetse Shassir nyuma yo kubatsindira igitego cya gatatu


Irambona Eric myugariro wa Rayon Sports ahanganye n’umukinnyi wa Kiyovu


Rayon Sport yahawe miliyoni 2 nyuma yo kuba iya 3


Camara yahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego mbyinshi 5

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. ariko mwagiye mureka gusebanya ,mukagira ikinyabupfura,iyo uvuga babandi bakora kakazi nabahe kandi nakahe,

  2. Gasenyi ubundi cyakora umwanya wa 3 niwo ikwiye ibihe byose naho ibikombe hatajemo politique ngo APR ibaharire igikombe ubundi bajya babona uwa 3.abafana bayo nimwe muyitera umwaku kubera imyitwarire yanyu. Gufamwa nababandi mugafamwa nababandi bakora ka kazi.

Tanga Igitekerezo