AS Kigali pre season: Rayon Sport itanze izindi kugera muri ½ nyuma yo kunyagira Sunrise

2

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sport na Sunrise urangiye ku ntsinzi ya Rayon Sport y’ibitego bine ku busa ihita inatanga izindi kugera muri kimwe cya kabiri

Sunrise yatangiye uyu mukino iri ku rwego rwo hejuru inarusha bigaragara ikipe ya Rayon Sport mu minota 15 ya mbere Sunrise yasatiriye cyane ikipe ya Rayon Sport. Rayon Sport ariko yaje kwinjira mu mukino abakinnyi bo hagati bayo barimo Pierro na Mugheni batangira gukina neza Rayon Sport irasatira binayiviramo kubona igitego cyatsinzwe na rutahizamu mushya Mousa Camara n’umutwe ku mupira waruvuye kuri koruneri yaritewe na Nahimana Shassir.

Ku munota wa 40 umunyezamu Habarurema Gahungu wa Sunrise yafatiye umupira hanze y’urubuga rwe maze umusifuzi avuga ko ari coup franc ya Rayon Sport maze Kwizera Pierro ahita ayishyira mu izamu abonera Rayon Sport igitego cya kabiri.


Abakinnyi ba Rayon Sport bishimira igitego cya kabiri

Igice cya mbere cyarangiye ku ntsinzi ya Rayon Sport y’ibyo bitego 2 ku busa, igice cya kabiri Sunrise yaje yisubiyeho igabanya umuvuduko wa Rayon Sport . Sunrise yugariye neza Rayon Sport ibura igitego cya kabiri.
Ku munota wa 83 ariko umusore Irambona Eric wakinnye neza uyu mukino yatanze umupira mwiza maze Camara ahita atsinda igitego cya gatatu. Ku munota wa 93 Romami Frank yatsinze igitego cya kane cyanarangije uyu mukino.

Muri iri tsinda kandi Kiyou Sport yatsinze Police FC ibitego bibiri kuri kimwe, Rayon Sport iyoboye iri tsinda rya kabiri n’amanota 6 igakurikirwa na Sunrize ndetse na Kiyovu zombi zifite amanota 3 naho Police FC ikagira ubusa ndetse ikaba yanamaze gusezererwa muri iri rushanwa.



Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga


Savio Nshuti umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri Rayon Sport


Nahimana Shassiri umukinnyi mushya wa Rayon Sport


Moussa Camara watsinze ibitego 2 muri uyu mukino


Nyuma y’umukino Rayon Sport yahise isengera intsinzi bari babonye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo