Kwamamaza

Imikino

AS Kigali pre season :APR FC yegukanye igikombe itungura Vita Club yaje ihabwa amahirwe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
AS Kigali pre season :APR FC  yegukanye igikombe itungura Vita Club yaje ihabwa amahirwe

Umukino wa nyuma wo mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali urangiye APR FC ariyo yegukanye igikombe itsinze Vita Club igitego kimwe ku busa nyuma yo kwitabaza iminota 120

Aya makipe yombi yari yarahuye mu itsinda rya mbere akanganya ubusa ku busa n’ubundi yongeye kunanirwa kwisobanura yongera kurangiza iminota 90 ntayishoboye kureba mu isamu ry’indi.
Byabaye ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera maze agace ka mbere kayo k’iminota 15 na ko karangira bakinganya ubusa ku busa.

Ku munota wa 110 ni bwo rutahizamu APR FC yakuye muri AS Kigali Twizerimana Onesme yacenze ab’inyuma ba Vita Club maze atera ishoti rikomeye mu izamu rya Vita Club abonera ikipe ya APR FC igitego.



Onesme agiye gutera ishoti ryavuyemo igitego nyuma yo gucenga ba myugariro

Umukino waje kurangira ku ntsinzi ya APR FC ihita inatwara igikombe cyaherekejwe na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda(5000000frw). Vita Club yegukanye umwanya wa kabiri ihabwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda(3000000frw) naho Rayon Sport yatsinze Kiyovu Sport ibitego 3-0 yo yegukanye umwanya wa 3 ihabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda (2000000frw).

Hakizimana Muhadjir ukina hagati muri APR FC ni we wagizwe umukinnyi w’irushanwa yahawe igihembo cy’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda(500000frw). Moussa Camara rutahizamu wa Rayon Sport niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi 5 ahembwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda(200000frw).



APR FC bahawe igikombe na Sheke ya miliyoni 5

APR FC itwaye iki gikombe nyuma y’igihe gikabakaba amezi abiri ivugwamo ibibazo by’abatoza ariko iri rushanwa ritumye yongera kwigarurira igitinyiro. Umutoza Rwasamanzi Yve wasigaranye iyi kipe nyuma yo kwirukana Kanyankore yavuze ko ikintu yahinduye ari imyumvire y’abakinnyi gusa ari nacyo kibagejeje ku nstinzi.


Hakizimana Muhadjir niwe wabaye umukinnyi wirushanwa

Frolent Ibenge umutoza wa Vita Club waje ahabwa amahirwe umukino ukirangira avuze ko ashimira cyane ikipe ya APR FC kuko yagaragaje urwego rwo hejuru no gukora cyane kandi ko iberetse ko bagifite ibintu byinshi byo gukosora.



Amakipe yose yari yagerageje gusatirana ariko ibitego birarumba



Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

IBITEKEREZO

  • manweri Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano. aperri.yacuturayikunda.yakozecyane

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza