AS Kigali mu biganiro na Congo bigamije kurinda ubusugire bw’irushanwa ryabo

Ubuyobozi bwa AS Kigali buravuga ko bugiye kujya mu biganiro n’ishyirahamwe rya ruhago muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo kugirango barinde ubusugire bw’irushanwa ryabo biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe yo muri Kongo nka V Club ndetse na DCMP.

Ikipe ya AS Kigali yateguye irushanwa rigomba kuba mbere ya shampiyona rigahuza amakipe 4 yabaye aya mbere muri shampiyona y’u Rwanda ari yo APR FC, Rayon Sports, Mukura na AS Kigali.

Kuri aya makipe kandi haziyongeraho amakipe 4 yo muri Congo nka V Club, DCMP, Sanga Balende na Dauphins Noirs

Ibi ariko bishobora kutaba uko byateguwe kuko bishoboka ko aya makipe yo muri Congo atazaboneka yose kuko LINAFOOT ishyirahamwe ritegura shampiyona muri Congo ryamaze kwemeza ko shampiyona yo muri Congo izatangira tariki ya 10 Nzeri 2016 mu gihe iri rushanwa ryo mu Rwanda ryo rigomba gutangira tariki ya 6 rikagera 16 Nzeri 2016.

Ibi bivuze ko kuba shampiyona ya Congo izatangira iri rushanwa ryo mu Rwanda rikirimo hashobora kuba hari amakipe atazabone nkuko byari byitezwe niba ntagihindutse.

Ubuyobozi bwa AS Kigali ariko buratangaza ko bugiye kwihutira kuvugana na LINAFOOT ngo barebe ko aya makipe yakina iri rushanwa.

Ibi byavuzwe na Nshimiye Joseph, umuvugizi w’iyi kipe akaba na Team Manger wayo aho yagize ati: ”tugiye kureba uko tuvugana n’ubuyobozi bwa LINAFOOT kugirango irushanwa ryacu rizashobore gukomeza, ubu ni cyo twihutira gukora kugirango aya marushanwa atabangamirana”

Nshimiye avuga ko bigoye ko LINAFOOT yakwemera kwigiza inyuma shampiyona yabo ariko kandi ko bishoboka ko aya makipe uko ari ane yakwimurirwa imikino yabo ikaba ibirarane.

DCMP ikinwamo na Diarra na Kasirye bahoze bakinira ikipe ya Rayon Sports na yo iteganyijwe kwitabira iri rushanwa ikaba ari na yo igomba gukina umukino ufungura shampiyona aho izaba ikina na Renaissence.

Hari amakuru avuga ko amakipe nka Police FC na Kiyovu yabwiwe ko ashobora kuzaza muri iri rushanwa igihe hazaba hari amakipe yanze kuryitabira yari muri aya yateganyijwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo