AS Kigali bemeye guhara ibiruhuko ngo bubake ikipe ikomeye y’umurwa w’u Rwanda

1

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric yemeje ko bazajya mu biruhuko batinze kugirango bubake ikipe ikomeye y’umujyi wa Kigali, biciye mu kugura abakinnyi bazafasha iyi kipe hakiri kare kandi itavanguye kuko n’abanyamahanga badahejwe.

AS Kigali uyu mwaka irangije iri ku mwanya wa kane n’amanota 54, yatsinze amakipe akomeye arimo na APR FC yatwaye igikombe ndetse na Rayon Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro.

N’ubwo yazitsinze ariko iyi kipe ikinira mu izina ry’umujyi wa Kigali ntabwo irerekana ubushobozi bwatwara igikombe cya shampiyona ahanini bitewe no kutabona intsinzi zihoraharo.

Iyi kipe ariko ishobora kuba noneho yatungurana igakora ibyo itari isanzwe ikora ahanini biciye mu myubakire yo kugura abakinnyi beza. Kugeza ubu iyi kipe yamaze kugura Hakizimana Muhadjir warangije afite ibitego 16 anganya na Danny Usengimana ari nabo ba mbere bayoboye abandi.

Uyu musore ariko ashobora kuba ari intangiriro, umutoza wayo Eric Nshimiyimana utoza iyi kipe avuga ko bazemera bakajya mu biruko batinze ariko ikipe ikubakwa hakiri kare.

Mu magambo ye abajijwe iby’abakinnyi bashya yavuze ati:”Uwo nakwemeza kuko bimaze iminsi byararangiye ni Muhadjiri, we twarasinyanye abandi turacyakomeza tuvugana nabo tuganira ariko gahunda mu minsi iri imbere tuzabirangiza kuko twebwe ntabwo tuzahita tujya mu biruhuko. Tuzajya mu biruhuko dufite ikipe tuziko ari yo tuzatangirana n’imyiteguro ya shampiyona kuko natwe hari igihe bitugora gutangira imyiteguro, hari igihe baguha iminsi mikeya ya selection (kujonjora ) y’abakinnyi bikakugora ariko twebwe tuzakomeza tujonjora )


AS Kigali ni ikipe y’umujyi wa Kigali

Uyu mutoza avuga ko kuri uyu wa kabiri abakinnyi bose bari kwifuza bazaba bari mu Rwanda ati:”Nibaza ko kuwa kabiri abo dushaka bose bazaba bari ahangaha ku buryo nko kuwa gatanu cyangwa kuwa gatandatu tuzaba dufite amahitamo y’abo tuzakoresha umwaka utaha. “

Iyi kipe irifuza bamwe mu bakinnyi bakomeye baciye muri iyi shampiyona barimo uwahoze ari kapitene wa Rayon Sport Ndayisenga Fuad ndetse na Kabangi Twite we wanamaze kugera mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo