AS Kigali Pre Season: Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ihita iyihuza na APR FC muri ½

Mu mikino ya nyuma yo mu matsinda mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe mu itsinda rya kabiri ihita inatuma Rayon Sports igomba guhura na APR FC mu mikino ya kimwe cya kabiri.

Ibitego bya Kiyovu byose byinjiye mu gice cya kabiri byishyura kuko Rayon Sports ari yo yari yakibanje mu gice cya mbere gitsinzwe na Kwizera Pierrot kuri coup franc. Kiyovu Sports yari yaje muri iri rushanwa itumiwe ndetse itanahabwa amahirwe kubera gahunda yari yihaye yo gukinisha abana bato yatsinze Rayon Sports nyuma yo gutsinda na Police FC.


Nahimana Shassir ni umwe mu bakinnyi bakomeye babanje mu kibuga.

Kiyovu Sports kandi gutsinda uyu mukino biyihesheje gukomeza muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa ikazahura na Vita Club mu gihe Rayon Sports itsinzwe yo igomba guhura na mukeba wayo APR FC muri kimwe cya kabiri.


Aha Djabel yari ahanganye n’abakinnyi ba Kiyovu Sports

Amakipe nka Police FC , Sunrise, AS Kigali na Dauphis Noire zo zamaze gusezererwa muri iri rushanwa.


Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo