APR yatsinzwe umukino wa mbere mu irushanwa yagiyemo muri Congo

4

Ikipe ya APR FC yatsinzwe n’ikipe ya Cara yo muri Congo Brazaville mu irushanwa yatumiwemo muri icyo gihugu ryitwa Tournoi de la Republique

Ibitego bibiri ku busa byose byabonetse mu gice cya mbere nibyo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatsinzwe. Kuri uyu mukino wabereye kuri stade Alphonse Massamba Debat APR FC yagerageje kwishyura ibi bitego ndetse inakuramo bamwe mu bakinnyi nka Ngabo Albert wasimbuwe na Rushehsangoga Micheal ariko ikomeza kubura amahirwe yo kubona ibitego.

Abakinnyi ba APR FC barimo Hakizimana Muhadjir na Bigirimana Issa bagerageje amahirwe yari gutuma APR FC ibona igitego ariko byose biranga amahirwe akomeza kubura binatuma umukino urangira APR FC itsinzwe.

Mu mukino wa kabiri, APR FC izakina na AS Kondzo, kuwa Kane, basoza imikino yo mu itsinda rya mbere, APR FC iramutse itakaje uyu mukino ntiwutsinde yahita isezererwa muri iri rushanwa itarenze umutaru.

Iri rushanwa kwitegura imikino ya champions league izitabira ihagararariye u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo