APR FC na Rayon Sports bahawe abasifuzi bazabasifurira mu mikino nyafurika

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yagennye abasifuzi bo mu gihugu cy’u Burundi n’abo muri Ethiopie ngo bazasifurire amakipe yo mu Rwanda ya APR FC na Rayon Sports mu cyiciro cy’ibanze cy’imikino Nyafurika.

APR FC izakira Zanaco FC yo muri Zambiya muri champions league kuri sitade Amahoro i Remera tariki ya 18 Gashyantare 2017 mu mukino wo kwishyura. Uyu mukino ukaba wahawe abasifuzi b’abarundi Pacifique Ndabihawenimana, Herve Kakunze, Gustave Baguma na Thierry Nkurunziza mu gihe umunya Misiri ahmed Mohamed Megahed Osman azaba ari komiseri.

Umukino Rayon Sports izakina na Al Salam Wau yo muri Sudan y’Epfo muri confederation mu mukino wo kwishyura uzabera kuri sitade Amahoro abanya Ethiopie Haileyesus Bazezew Belete, Kinfe Yilma Kinfe, Shewangizaw Tebabal Tadesse na Yemanabran Kassaun ni bo bazawusifura mu gihe umunya-Somaliya Amir Abdi Hassan azaba ari we komiseri.

Aya makipe yombi yaba Rayon Sports ndetse na APR FC azatangirira iyi mikino yabo hanze APR FC ihura na Zanaco na ho Rayon Sports isura Al Salaam Wau. Imikino ibanza izaba hagati ya tariki ya 10 na 12 Gashyantare 2017.

Abasifuzi 4 bo mu Rwanda na bo bahawe imikino bazasifura.

Abdoul Karim Twagirumukiza uherutse gusifurira Rayon Sports na APR FC , Ambroise Hakizimana, Honore Simba na Ruzindana Nsoro bazasifura umukino wa Confederation Cup ubanza uzahuza Defence Fc yo muri Ethiopie na Yong Sports Academy de Bamenda yo muri Cameroon muri weekend yo hagati ya tariki ya 10-12 Gashyantare 2017 umukino ukazabera mu mujyi wa Addis Ababa.

Uyu mukino umugande Mike Letti azaba ari komiseri , undi munyarwanda Aaron Rurangirwa azaba komiseri mu mukino wa Confederation Cup uzahuza Platinum Stars Fc yo muri Afurika y’Epfo na União Desportiva do Songo yo muri Mozambique

Gaspard Kayijuka kandi na we ni umunyarwanda uzaba komiseri ku mukino wa champions league uzahuza Enugu Rangers yo muri Nijeriya na Jeunesse Sportive de la Saoura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo