Kwamamaza

Imikino

Ikipe ya APR FC isezereye AS Kigali mu irushanwa yateguye

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ikipe ya APR FC isezereye AS Kigali mu irushanwa yateguye

Mu mikino y’irushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali, mu itsinda rya mbere APR FC itsinze AS Kigali ibitego 3 kuri 2 ihita inayobora itsinda mu gihe Vita Club na itsinda Dauphin Noir iibitego 4 ku busa.

Umukino wahuje ikipe ya APR FC na AS Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Nzeri 2016 warangiye ari ibitego 3 bya APR FC kuri 2 bya AS Kigali.

Mu bitego bya APR, Hakizimana Muhadjili yatsinzemo 2 mu gihe ikindi cyashyizwemo na Butera Andrew.



APR FC yongeye kwerekana ko ari ikipe ikomeye ishobora no gutwara iki gikombe

Ku ruhande rw’ikipe ya AS Kigali ibitego byayo byatsinzwe na Ndayisaba Hamidou na Mubumbyi bernabe. AS Kigali yahise isezererwa n’ubwo ariyo yateguye irushanwa.

Ku rundi ruhande muri iri tsinda, ikipe ya Vita Club yihereranye ikipe ya Dauphin Noir iyitsinda ibitego bine byose ku busa bwa Dauphin Noir na yo yahise isezererwa mu irushanwa.

Kugeza ubu, APR FC ni yo iyoboye urutonde muri iri tsinda n’amanota 7 ndetse ikaba izigamye ibitego 7, igakurikirwa na Vita Club na yo ifite amanota 7 ikazigama ibitego 5.



Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga

AS Kigali na Dauphin Noir zo zikaba zamaze gusezererwa muri aya marushanwa.

Mu rindi tsinda, ikipe ya Polisi FC yatsinze ikipe ya Sunrise FC ibitego 3 kuri 1.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza