APR FC itsinze ingabo za Tanzaniya ibura amahirwe yo gutwara igikombe

1

Imikino ya gisirikare yaberaga mu Rwanda yarangiye mu mupira w’amaguru igikombe cyegukanywe n’ikipe ya Ulinzi yo muri Kenya nyuma yuko APR FC inaniwe gutsinda ibitego yasabwaga ngo igitware.

APR FC itsinze ikipe ihagarariye ingabo za Tanzaniya igitego kimwe ku busa. Ni igitego cyatsinzwe na Usengimana Faustin wanagizwe kapitene w’iyi kipe.


Faustin na bagenzi be bishimira igitego yaratsinze

Iki gitego cyagiyemo mu gice cya mbere ni cyo cyarangije umukino warangiye APR FC ihagarariye ingabo z’u Rwanda itsinze umukino igitego kimwe ku busa.

Iyi ntsinzi ariko ntiyahesheje APR FC igikombe kuko yasabwaga gutsinda uyu mukino ku kinyuranyo cy’ibitego 2 kugirango ice kuri Ulinzi yari izigamye ibitego 2 inafite amanota 6.

APR FC yageragaje gushyiramo ingufu ngo itsinde igitego cya kabiri ariko amahirwe aba make birangira icyuye kimwe gusa.

Iki gikombe byarangiye cyegukanywe na Ulinzi yari ihagarariye ingabo za Kenya n’amanota 6 izigamye ibitego 2 na ho APR FC iba iya kabiri n’amanota 6 izigamye igitego kimwe.


Umutoza Kanyankore n’abakinnyi be nyuma yo gutsindwa


Ulinzi ya Kenya yatwaye igikombe igishyikirizwa na General James Kabarebe Minisitiri w’ingabo mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo