Kwamamaza

Imikino

APR igomba kwisobanura na FC Kondzo imwe igataha

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
APR igomba kwisobanura na FC Kondzo imwe igataha

Kuri uyu wa Kane APR FC irakina umukino wa kabiri n’ikipe ya FC Kondzo nayo yaraye itsinzwe na Cara iherutse gutsinda APR FC..

FC Kondzo nayo yaraye itsinzwe ibitego bibiri ku busa na Cara nk’ibyo yatsinze na APR FC ku cyumweru. Aya makipe yombi yatumiwe mu irushanwa riri kubera muri Congo Brazzaville.

Ejo kuwa kane umukino uzahuza APR FC na FC Kondzo uteganyijwe saa kumi zo mu Rwanda. Aya makipe yombi ari kurwanira umwanya wa kabiri ngo yishakemo ikipe ikurikira Cara muri kimwe cya kabiri.

Umuvugizi w’iyi kipe Kazungu Claver uri kumwe nayo yavuze ko APR FC yiteguye uyu mukino ati " Ubu ikipe ya APR FC iriteguye mu kanya nibwo navuganaga n’umutoza ambwira ati ikipe imeze neza. Mu kanya abakinnyi bagiye gukora imyitozo.”

Diable noir na Etoile du Congo amakipe yombi yo muri Congo Brazzaville nazo zigomba kwishakamo ifata umwanya wa mbere mu itsinda rya mbere.

Hagati y’izi kipe izaba iya mbere niyo izahuna na APR FC muri kimwe cya kabiri niramuka itsinze FC Kondzo mu mukino wo kuri uyu wa Kane.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza