Kwamamaza

Imikino

APR VC mu itsinda rikomeye nyuma yo gutabara ahakomeye

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
APR VC  mu itsinda rikomeye nyuma yo gutabara  ahakomeye

Ikipe ya APR VC y’abagore yatomboye itsinda rikomeye mu gikombe cya Afurika cy’amakipe nyuma yo kujyayo isimbuye RRA yabuze amikoro.

APR VC yashyizwe mu itsinda C aho iri kumwe n’amakipe nka Pipeline yo muri Kenya igihugu kizwiho kugira volley ball y’abagore ikomeye .

Indi kipe bari kumwe ni Sonatrach yo muri Algerie kimwe mu bihugu by’abarabu bifite volley yateye imbere ndetse bikunda kuzonga u Rwanda , bari kumwe kandi na Bafia yo muri Cameroon igihugu kigira abagore bakomeye cyane cyane mu buryo bw’umubiri.

APR VC izatangira umukino wayo ejo tariki ya 7/4 ikina na Pipeline yo muri Kenya amakipe abiri muri buri tsinda niyo azazamuka muri kimwe cya kane .

Andi makipe uko agabanyije mu matsinda itsinda A ririmo Carthage Organizer yo muri Tunisie, Asec yo muri cote d’Ivoire , INJS yo muri Cameroon na Ndejje yo muri Uganda.

Itsinda B ririmo Al Ahly yo mu Misiri, Univerty yo muri Zimbabwe, Marsa yo muri Tunisie na Bejaia yo muri Algerie.

Naho mu itsinda D harimo Shams yo mu Misiri , ARSU yo muri Seychelles Sfaxien yo muri Tunisie ndetse na FAP yo muri Cameroon.

APR VC yagire muri iri rushanwa nyuma y’uko ku munota wa nyuma RRA vc yari gusohoka itangarije ko itakigiye kubera ikibazo cy’amikoro. APR FC yiyemeza kujya guhagararira u Rwanda rwari rugiye kubura ikipe iruhagararira.

IBITEKEREZO

  • Mami Yanditse:

    Icyunamo APR VC ntikibareba Bo se ?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza