APR FC ngo yizeye ko umukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi baguze ashobora gukinira u Rwanda

3

Umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe Camarade yatangaje ko Omar Ngandu myugariro mpuzamahanga w’u Burundi bizeye ko ashobora kuzakinira u Rwanda.

Uyu mukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi mu ntangiriro z’uyu mwaka mu mukino batsinzwemo na Senegali ibitego 2 ku busa nyuma yo gukinira amakipe matoya yo mu Burundi.

APR FC ikimushyira ku rutonde abantu bahise bibaza niba APR FC yaba itangiye guhindura gahunda yayo yo gukisha abanyarwanda gusa ikaba igiye kugaruka no kubanyamahanga.

APR FC ariko yo ivuga ko itari kubuza umukinnyi ufite umubyeyi w’umunyarwanda kubakinira kandi bo ngo bamufata nk’umunyarwanda dore ko ngo mama we ari umunyarwandakazi mu gihe papa we ari umurundi.

Kalisa Adolphe Camarade kandi ngo yizeye ko azageraho akanakinira u Rwanda. Ati:” Ibyo gukina mu ikipe y’igihugu, niba yarakinnye mu ikipe y’igihugu runaka hari inzira FIFA yateganyije, niba yari ataragira imyaka 23 hari ibyo FIFA iteganya ko ushobora gusaba muri FIFA bakakwemerera ko ushobora gukinira ikipe y’igihugu y’ahandi....Iyo wakiniye ikipe y’igihugu utaragira imyaka 23 wemerewe guhindura rimwe ukazakinira ikipe y’igihugu y’indi .”

Amategeko ya FIFA ateganya ko umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’abato ashobora guhindura agakinira ikindi gihugu mu ikipe nkuru kuko iyo yakiniye amakipe y’abakiri bato aba akiri muto.

Gusa haribazwa ni ba koko uyu mukinnyi ashobora gukinira ikipe y’igihugu kandi bizwi ko nta tegeko na rimwe rya FIFA rivuga ko umuntu wakiniye ikipe y’igihugu nkuru ashobora guhindura agakinira ikipe nkuru y’ikindi gihugu niyo yaba yarakinnye ari mutoya.


Ngandu Omar uri hagati yari ari ku rutonde rw’abakinnyi b’U Burundi bakinnye na Senegal

Igihugu kimwe FIFA yahaye amahirwe ni Kosovo iherutse kubyemererwa na FIFA inemererwa ko abakinnyi bayivukamo bakiniye ibindi bihugu bemerewe kuza gukinira Kosovo igihe baba babishatse.

Ngandu Omar afite mukuru we witwa Niyonzima Ally ukinira u Rwanda akanakinira Mukura, bavuga ko mama wabo ari umunyarwanda papa wabo akaba Umurundi.

APR FC ijya gufata gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa yavuze ko ishaka kurera abakinnyi bazagirira akamaro ikipe y’igihugu Amavubi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Niba atarinjijwe mukibuga muruwo mukino byashoboka ark bigaca inzira ndende kereka iyaza kuba ari gicuti byarikoroha

  2. Kuva ari Apr bizakunda iyo iza kuba nka rayon ibikoze wakumva uburyo ferwafa ibyamaganira jariiiiiii

Tanga Igitekerezo