APR FC yishyuye AS Kigali bigoranye ikomeze gushyidika na Police FC ku mwanya wa 2

2

Imikino y’igikombe cya shampiyona y’u Rwanda yabaga kuri uyu wa gatanu irangiye APR FC inganyije na AS Kigali naho Police FC itsinda Sunrise, ibi byatumye APR FC na Police FC zikomeza kurwanira umwanya wa kabiri.

Iyi mikino yabaga ni iy’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru yanamaze gutwarwa na Rayon Sports.

Umukino wahuzaga APR FC na AS Kigali wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, ni umukino AS Kigali yatangiye irusha APR FC ndetse inayitsinda igitego ku munota wa 28 cyatsinzwe na Ndayisaba Hamidu.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali ikiri imbere n’igitego 1 ndetse no mu gice cya kabiri ikomeza kuyobora gusa nyuma yo gushaka kugarira cyane ishaka kutishyurwa igitego yari yatsinze byayiviriyemo ahubwo kwishyurwa ku munota wa 86 igitego cyatsinzwe Nkinzingabo Fiston.

Uyu mukino wahise urangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, undi mukino ukomeye wahuzaga ikipe ya Sunrise yakiraga Police FC . Uyu mukino wo warangiye Police FC itsinze Sunrise ibitego 3 kuri 2.

Police FC na APR FC ubu zikomeje kurwanira umwanya wa 2 kuko ubu zirushanya inota rimwe gusa, APR FC ya kabiri ifite amanota 55 naho Police FC ya gatatu ikagira amanota 54. Igikombe cya shampiyona ubu cyamaze gutwarwa n’ikipe ya Rayon Sports ubu ifite amanota 67.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi Marines yatsinzwe na Etincelles ibitego 2 kuri kimwe ,Kirehe FC yatinzwe na Bugesera ibitego 2 kuri kimwe ndetse na Musanze itsindwa n’Amagaju ibitego 2 kuri kimwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo