APR FC yerekeje i Kirehe idafite ba myugariro bayo bose basanzwe babanzamo

1

APR FC yahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 Werurwe yerekeza i Kirehe, ariko yagiye idafite ba myugariro bayo bose basanzwe babanza mu kibuga.

APR FC izakina na Kirehe Fc kuwa gatandatu taliki ya 11 Werurwe mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Rusheshangoga Michel na Imanishimwe Emmanuel bose bakina mu bakinnyi b’inyuma kandi basanzwe babanzamo ntabwo bazakina uyu mukino kubera imvune, nkuko byatangajwe n’umutoza mukuru wa APR FC Mulisa Jimmy.

Ati “ bafite imvune ntabwo bazakina, abandi bakinnyi barahari. Hari ba Omar, hari Faustin ukina mu ikipe y’igihugu, nta kibazo mfite”.

Usibye aba bakinnyi b’inyuma batazakina uyu mukino, APR FC izaba idafite Sibomana Patrick ukina asatira nawe kubera imvune.

Aba bakinnyi baje biyongera ku bandi bamaze igihe mu mvune nka Hakizimana Muhadjili, Itangishaka Blaise na Butera Andrew.


Hakizimana Muhadjili umaze igihe mu mvune nawe ntazakina

Imikino y’umunsi wa 20 yose izajya itangira saa 15h30

Kuwa gatandatu taliki ya 11.3.2017

Kirehe Fc vs APR Fc (Stade Kirehe)

AS Kigali vs Amagaju Fc (Stade de Kigali)

Pepiniere Fc vs Etincelles Fc (Stade Ruyenzi)

Espoir Fc vs Gicumbi Fc (Rusizi)

Ku cyumweru taliki ya 12.3.2017

Mukura VS vs Police Fc (Stade Huye)

Marines Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda)

Musanze Fc vs SC Kiyovu (Musanze)

Kuwa gatatu taliki ya 29.3.2017

Rayon Sports Fc vs Sunrise Fc (Stade de Kigali)

Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino

1. Niyonzima Olivier (Rayon Sports)
2. Irakoze Gabriel (Amagaju Fc)
3. Moninga Walusambo Emmanuel (Espoir Fc)
4. Harerimana Lewis (Mukura VS)
5. Muhoza Tresor (Kirehe Fc)


Nsabimana Aimable na bagenzi be batazakina na Kirehe Fc

Sibomana Patrick uri gusuhuza Perezida wa APR FC Maj General Musemakweli Jacques nawe ntazakina

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo