APR FC yerekeje amaso kuri shampiyona nyuma yo gusezererwa muri Champions League

Nyuma yo gusezererwa itarenze umutaru mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, ikipe ya APR FC irabarizwa mu majyepfo y’u Rwanda aho igiye gukina umukino w’ikirarane n’ikipe y’Amagaju Fc yo mu karere ka Nyamagabe.

APR FC yahagurutse kuwa Mbere taliki ya 20 Gashyantare mu masaha ya mu gitondo, ikorera imyitozo ku kibuga cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), hamwe n’abakinnyi hafi ya bose usibye Mukunzi Yannick wavunikiye mu mukino APR FC yasezerewemo na Zanaco Fc kuwa Gatandatu taliki ya 18 Gashyantare.

Uyu mukino wakagombye kuba warakinwe ubwo andi makipe yakinaga umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura ariko kubera ko APR FC yari muri Zambia ntiwabereye igihe.

APR FC nimara gukina uyu mukino n’Amagaju i Nyagisenyi taliki ya 21 Gashyantare izahita yitegura undi uzabera kuri Stade ya Huye kuwa gatanu taliki ya 24 Gahsyatare.

Bitewe n’uburyo iyi mikino yegeranye amakuru aturuka muri APR FC aravuga ko iyi kipe ishobora kuguma mu karere ka Huye kugeza iyi mikino yombi irangiye.

APR FC niramuka itsinze uyu mukino w’Amagaju Fc irahita ikura Ku mwanya wa mbere Rayon Sports Fc mu gihe itegereje gukina na Police Fc kuri uyu wa gatandatu imbere y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Gianni Infantino.

Imikino 5 ya hafi irindiriye APR FC

Kuwa kabiri taliki ya 21.2.2017
Amagaju Fc vs APR FC

Kuwa gatanu taliki ya 24.2.2017
Mukura VS vs APR FC

Kuwa kabiri taliki ya 28.2.2017
APR FC vs Gicumbi Fc

Kuwa gatanu taliki ya 3.3.2017
APR FC vs Musanze Fc

Kuwa gatandatu taliki ya 11.3.2017
Kirehe Fc vs APR FC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo