APR FC yasezerewe muri Congo nta mukino n’umwe itsinze

7

APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino yari yaratumwemo muri Congo Brazzaville yaraye isezerewe mu matsinda nyuma yo gutsindwa na Kondzo FC mu mukino wa kabiri.

Aya makipe yombi yagiye gukina uyu mukino agomba kwishakamo imwe ikomezanya na CARA FC yo yari yarazitsinze zose. Hagati ya Kondzo FC na APR FC imwe yagombaga gutsinda kugirango ikomeze mu mukino ya kimwe cya kabiri.

N’ubwo APR FC yari yitezweho gutsinda igakomeza ariko siko byayigendekeye ahubwo yaje gutsindwa uyu mukino kuri penaliti nyuma y’uko banganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjir wishyuraga icyo bari batsinzwe byanatumye umukino urangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Byabaye ngombwa ko bakiranurwa na penaliti kugirango haboneke ikipe ikomeza muri kimwe cya kabiri.

APR FC yahise itsindwa penaliti 5 kuri 4 zayo. Bizimana Djihad ni we wahushije penaliti ya APR FC ari na we wateye bwa mbere.

APR FC yahise isezererwa idatsinze umukino n’umwe kuko umukino wa mbere yatsinzwe na CARA FC ibitego 2 ku busa ikaba igomba kugaruka mu Rwanda igakomezanya n’izindi shampiyona.

Iyi mikino APR FC yari yatumiwemo yari yitezweho kuyifasha kwitegura neza imikino ya CAF Champions League izakina ihagarariyemo u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. hamna mpira wa APR,ni kwa sababu wana hela ingekua kama Rayon nahio nafasi huwezi kupata

  2. Mpora mbivuga ngo ntamupira bazi bakanseka nijye yisararanga murwanda nahubundi bazi umugeri kuruta umupira mbandoga ruhotora nibashaka nogusohoka bazabireke bagume mugihugu kko ntacyo bazamara

Tanga Igitekerezo