APR FC yasabye kwimura umukino binyuranije n’amategeko irabihabwa

7

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Ruboneza Prosper aratangaza ko umukino wa APR FC wagombaga kuyihuza na Gicumbi Fc kuri uyu wa kabiri, wimuriwe kuwa gatatu taliki ya 1 Werurwe 2017, n’ubwo APR FC itakurikije amategeko ngenderwaho mu gusaba ko umukino wimurwa.

Uyu mukino w’ikirarane wari uteganijwe kuwa kabiri taliki ya 28 Gashyantare, ariko APR FC ivuga ko yatunguwe kuko FERWAFA itigeze ibibamenyesha mbere, ari nacyo cyatumye isaba ko washyirwa kuwa gatatu bibanza kugorana ndetse Ruboneza avuga ko uyu mukino utakwimurwa kuko APR FC itakurikije amategeko ateganya ko bigomba gusabwa mu masaha 48, kandi APR FC yari yatinze.

Avugana na Makuruki.rw kuri uyu wa kabiri yagize ati” ariko se ibyo bari kubikura hehe, umukino uri uyu munsi(kuwa kabiri) i Nyamirambo, ntabwo wakwimurwa kuko APR FC yasabye itinze, ntabwo yubahirije amasaha 48”.

Nyuma y’igihe kitarenze isaha imwe umuvugizi wa FERWAFA atangaje ko umukino utakwimurwa kubera ko APR FC itakurikije amategeko, hahise hatangazwa ko uyu mukino wimuwe, nyuma y’inama yahuje impande zombi zirebwa n’iki kibazo.

Umutoza Jimmy Mulisa yari yavuze ko yatunguwe n’uyu mukino wegeranye n’uwo batsinzemo Mukura VS kuwa gatanu taliki ya 24 Gashyantare, ndetse anavuga ko gukina imikino yegeranye nk’uko biri kubabaho bitemewe no mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).

Hari hashize igihe kigera ku cyumweru n’igice ku rubuga rwa FERWAFA handitse ko uyu mukino wagombaga gukinwa kuwa kabiri taliki ya 28 Gashyantare, ndetse no mu nkuru yasohotse ku rubuga rwa makuruki.rw taliki ya 21 Gashyantare byari byanditswe mu nkuru ifite umutwe ugira uti “APR FC yerekeje amaso kuri shampiyona nyuma yo gusezererwa muri Champipons League”, aho iyi nkuru yagarukaga ku mikino itanu itegereje APR FC harimo n’uyu, bigaragara ko uyu mukino wari, ariko habura amasaha make ngo umukino ube APR FC yatangaje ko yatunguwe kuko itamenyeshejwe iby’uyu mukino.

Imikino y’ibirarane
Kuwa Kabiri taliki ya 28.2.2017

Police FC vs Amagaju FC saa 15:30 kuri Stade ya Kicukiro

Kuwa gatatu taliki ya 1.3.2017
APR FC vs Gicumbi FC saa 15:30 kuri Stade ya Kicukiro
Rayon Sports FC vs Espoir FC saa 15:30 kuri Stade Regional ya Kigali

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. birababaje pee !!! urumva ayo magambo yabareyo ntasoni ngo umusifusi ferwafa niba babona umukino aringobwa kwimurwa bayimure naho amagambo yabafana . bareyo ntagaciro afite numunwa gusa barahubuka murakoze.

  2. birababaje pee !!! urumva ayo magambo yabareyo ntasoni ngo umusifusi ferwafa niba babona umukino aringobwa kwimurwa bayimure naho amagambo yabafana . bareyo ntagaciro afite numunwa gusa barahubuka murakoze.

  3. birababaje pe !! urumva ayo magambo yabareyo. atagira agaciro ntasoni ?? niba ferwafa yicara ikabona . umukino ukwiriye kwimurwa. niba wimure amagambo yabareyo turayamenyereye. nagaciro afite. murakoze.

  4. Naringatanga degole yabyanze ntibyabaho iyaba ari nka rayon ngo urebe ngo irarya forfe sha ntakundi nyine 2 niyo miyoborere nyine. Njye sinzi amaherezo ya ferwafa kbsa

  5. ariko murasetsa niyo iyoboye ferwafa warangiza ngo amategeko ayo bakurikiza ni ayahe kuremaza abakinnyi ngo barubaka ejo niduhura n andi makipe se bizagenda Gute? nta vision niba bica amategeko nkana

  6. Andika Igitekerezo nubundi nti bya ntangarza ntakuntu umwana yagusaba ikintu ngo ukimwime nigikombe irakibaha biriya byo nubusa

Tanga Igitekerezo