Kwamamaza

Imikino

APR FC yakuye icyizere cy’ubuhangange ku mukino yanganyijemo na Vita Club

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
APR FC yakuye icyizere cy’ubuhangange ku mukino yanganyijemo  na Vita Club

Umutoza wa APR FC Rwasamanzi Yves waraye unganyije na Vita Club ubusa ku busa aravuga ko uyu musaruro yabonye ku ikipe nk’iyi ikomeye ku mugabane wa Afurika umuha icyizere ko nabo bakoze bazaba ikipe ikomeye cyane.

Aya makipe yombi yahuriraga mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali kuri sitade Amahoro baraye banganyije ubusa ku busa mu gihe byari byitezwe ko Vita Club ishobora gutsinda APR FC.

Umutoza Rwasamanzi yavuze ko kunganya uyu mukino n’ikipe nk’iyi ikomeye bibaha icyizere ko bakoze cyane nabo bagera ku rwego rwiza bakaba ikipe y’igihangange ku mugabane.

Ati:”Twakinnye tubona amahirwe yo kubona igitego mu gice cya mbere ntitwabasha kuyabyaza umusaruro, igice cya kabiri ntabwo byari byoroshye ariko ndashimira Vita Club uburyo badukinishije uyu umunsi. Vita Club ni ikipe ikomeye muri Afurika byatweretse ko byose bishoboka, dukoze cyane byaduha natwe amahirwe yo kugera kure cyane.”


Yves Rwasamanzi umutoza w’agateganyo wa APR FC wambaye umupira w’umutuku ku mukino yakinagamo na Vita Club

APR FC yanganyije na Vita Club ubusa ku busa nyuma yo kwandagaza Dauphin Noir nayo yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo iyitsinze ibitego 5 ku busa, byanatumye ubu ariyo iyoboye tsinda rya mbere n’amanota ane ikaba izigamye ibitego 5.

IBITEKEREZO

  • sibo Yanditse:

    APR yari iya ba Gatete, Karekezi, Jimmy,....None ubu iranganyiriza iwayo ikaba ibaye igihangange? Yabaye ari iya ba Karekezi iba yabanyagiye...

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza