Kwamamaza

Imikino

APR FC yahawe igikombe imaze gutsindwa, Rayon Sport itenguha Rwamagana City

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
APR FC yahawe  igikombe imaze gutsindwa, Rayon Sport itenguha Rwamagana  City

Kuri iki cyumweru shampiyona y’u Rwanda yashojwe APR FC ishyikirizwa igikombe nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2 kuri kimwe na Rayon Sport itsindwa na Musanze itenguha Rwamagana yari iyitezeho amakiriro.

Imikino yose kuri uyu munsi wa nyuma yatangiye saa cyenda n’igice ku bibuga bitandukanye, APR FC yagombaga gushyikirizwa igikombe yakiniraga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo na AS Kigali.

AS Kigali ariko ntiyoroheye APR FC nubwo yari igiye gutwara igikombe kuko ku munota wa 35 Twizerimana Onesme rutahizamu wa AS Kigali yaje gucenga umusore Bayisenge Emery atera umupira ukomeye mu izamu atsinda igitego cya mbere.

Ku munota wa 70 Sugira Ernest yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mutwe nyuma y’umupira wari utewe neza na Tuyisenge Pekeyake. APR FC ariko nk’ikipe yari igiye gushyikirizwa igikombe yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Bayisenge Emery ku munota wa 94 kuri kufura nk’ibisanzwe aho yateye umupira ukomeye mu izamu Bate Shamiru umupira awubona inyuma ye m’urushundura.


Umukino warangiye APR FC itsinzwe ibitego 2-1

Undi mu kino wahuje ikipe ya Rayon Sports ya kabiri yatsinzwe mu muryo bworoshye na Musanze FC ibitego 2 k’ubusa, uyu mukino iyo Musanze iwutsindwa yashoboraga kumanuka mu cyiciro cya kabiri iyo Rwamagana iza kuba yatsinze Marines.

APR FC yashyikirijwe igikombe na sheke ya Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, ikipe ya Rwamagana City na AS Muhanga zasubiye mu cyiciro cya kabiri ari na ho zaje ziturutse umwaka ushize .


APR FC yashyikirijwe igikombe cya 16

Ni gikombe cya 16 cya shampiyona APR FC yegukanye mu gihe cy’imyaka 23 imaze ishinzwe (1994/95, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2006/07, 2008/09. 2009/10, 2010/11, 2011/12, 2014/15, na 2015/16.

Imikino yose y’umunsi wa nyuma wa shampiyona uko yarangiye

Mukura VS 4-0 Bugesera FC
SC Kiyovu 2-2 AS Muhanga
Police FC 4-0 Etincelles Fc
Espoir FC 1-0 Gicumbi Fc
APR FC 1-2 AS Kigali
Amagaju Fc 0-0 Sunrise FC
Rwamagana City FC 1-2 Marines Fc
Musanze Fc 2-0 Rayon Sports FC

Alexis MUSABIREMA

MAKURUKI.Rw

IBITEKEREZO

  • Victoria Yanditse:

    Ubwo MUSANZE niyo yatanze menshi kurusha Rwamagana birumvikana.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza