APR FC itsinze Musanze ikomeza kwegera igikombe.

2

Umukino wa shampiyona wahuzaga ikipe ya APR FC na Musanze FC urangiye ikipe ya APR FC itahanye intsinzi y’ibiteg 2 ku busa, iyi ntsinzi itumye APR FC yongera amahirwe yo gutwara igikombe kuko irusha Rayon Sports bagihanganiye amanota 10 n’ubwo yo ifite imikino 3 itarakina.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nkinzingabo Fiston mu gice cya mbere naho Bigirimana Issa atsinda igitego cya kabiri mu gice cya kabiri . Ibi bitego nibyo byarangije umukino bituma APR FC igira amanota 64 mu gihe isigaje imikino ibiri gusa yayitsinda igahita itwara igikombe, iyi mikino ni uwo izakina na AS Kigali ndetse n’uwo izakina na murumuna wayo Marines ikipe y’ingabo zishinzwe umutekano wo mu mazi

Musanze FC nyuma yo gutsindwa uyu mukino ikomeje kwerekeza habi kuko ubu igumye ku mwanya wa 14 n’amanota 26 isatirwa na Rwamagana . Undi mukino wabaye uyu munsi ikipe y’Amagaju yari yakiriye ikipe ya Rwamagana City banganya igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu munsi wa shampiyona usize ikipe ya APR FC yanikiye izindi kuko ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota 64 igakurikirwa na Mukura n’amanota 56 mu gihe Rayon Sports yo ifite amanota 54 ku mwanya wa 3 gusa ikagira imikino 3 y’ibirarane.

Mu makipe ari inyuma arwanira kutamanuka mu cyiciro cya 2 uretse AS Muhanga yasigaye inyuma n’amanota 16 ku mwanya wa nyuma wa 16 isaha n’isaha yamanuka, andi makipe nka Rwamagana ifite amanota 24 ku mwanya wa 15 naho Musanze FC yo ifite amanota 26 ku mwanya 14.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. APR igomba gutsinda iriya mikino 2 isigaye kugira ngo nubwo Rayon sport nayo yatsinda imikino 5 isigaje izabe iyirusha inota limwe (1).

Tanga Igitekerezo