APR FC itegerereje Musanze FC i Kigali ngo iyishyure

3

Musanze yanganyije na APR FC/ Ifoto Igihe

Umutoza w’ikipe ya APR FC Rwasamanzi Yves nyuma yo kunganya na Musanze FC akisanga ku mwanya wa gatanu, aravuga iyi kipe bayiteze kuzazaiI Kigali nabo bakayishyura.

Uyu mukino wahuzaga aya makipe yombi wabaye kuwa Gatandatu ku kibuga cya Nyakinama. Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ndetse APR FC ivunikisha abakinnyi babiri barimo Itangishaka Blaise wagize imvune ikomeye ndetse n’umunyezamu Emery Mvuyekure.

Umutoza Rwasamanzi nyuma y’umukino yavuze ko umusifuzi atarebye neza ngo ahane abakinnyi ba Musanze FC bamuvuniye abakinnyi.

Gusa ngo ikibuga ndetse n’izi mvune bagize nibyo ntandaro yo kunganya uyu mukino ariko kandi ngo Musanze izaze i Kigali yikandagira nk’uko Rwasamanzi yabivuze.

Ati:”Ikibuga cyo byari bigoye kugirango ukine umupira kuko ntabwo biba byoroshye kugirango ukine umupira ku kibuga nk’iki . simvuze imisifurire gusa wenda kuvunikisha abakinnyi byaduteye ikibazo mu ikipe yacu… gusa nabo tugomba gutegereza bakazaza i Kigali tukabishyura.”

Nyuma yo kunganya uyu mukino APR FC yahise yisanga ku mwanya wa gatanu n’amanota umunani.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Andika Igitekerezo Hano:twebwe nkabafana Ba APR inego nugutsinda ibindi byikibuga ntabyotwumvape? umutoza nareke kwidefanda inego yacu nugutsinda kuko ignore ntiganya ishaka igisubizo

  2. Andika Igitekerezo Hano:twebwe nkabafana Ba APR inego nugutsinda ibindi byikibuga ntabyotwumvape? umutoza nareke kwidefanda inego yacu nugutsinda kuko ignore ntiganya ishaka igisubizo

  3. Andika Igitekerezo Hano:twebwe nkabafana Ba APR inego nugutsinda ibindi byikibuga ntabyotwumvape? umutoza nareke kwidefanda inego yacu nugutsinda kuko ignore ntiganya ishaka igisubizo

Tanga Igitekerezo