APR FC isubiriye Kiyovu Sports inayisezerera mu gikombe cy’Amahoro

2

Ikipe ya APR FC imaze gukatisha itike yo gukina imikino ya ½ cy’igikombe cy’amahoro nyuma yo kongera gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports igitego 1-0.

Ikipe ya APR FC itsinze igitego rukumbi cyayo mu minota ya nyuma y’umukino, aho umusore wayo Sibomana Patrick (Papi) yagitsinze ku munota wa 89.

Ikipe ya APR FC itsinze ikipe ya Kiyovu Sports mu mikino y’igikombe cy’amahoro nyuma yo kunayitsinda mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Undi mukino wa ¼ w’igikombe cy’amahoro wahuje ikipe ya AS Kigali n’Amagaju, aho ikipe ya AS Kigali nayo yakomeje mu mikino ya 1/ 2 itsinze Amagaju ibitego 2-0.

Biteganyijwe ko mu mikino ya ½ ikipe ya APR FC izahura n’ikipe ya Espoir yanyagiye ikipe ya AS Muhanga ibitego 3-0.

Ikipe ya AS Kigali ikaba itegereje ikipe iri burokoke hagati ya Rayon Sports n’ikipe ya Gicumbi FC zigiye gukina kuri uyu mugoroba kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.


umukino wa APR na Kiyovu wagaragayemo ingufu nyinshi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo