Ubugira gatatu APR FC itsinze Rayon Sports iyitwara igikombe cy’ubutwari

7

Ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sport igitego kimwe ku busa mu mukino wo guhatanira igikombe cy’umunsi w’intwari, iyi ni instinzi ya gatatu ya APR FC itsinda mukeba wayo Rayon Sports yikurikiranyije.

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Rugwiro Herve ku munota wa cyenda w’igice cya mbere ku mupira waturutse muri koroneri ndetse iki gice kinarangira ari uko bimeze.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ishaka kwishyura isatira cyane izamu rya APR FC ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yongera kugaragaza ko ifite ubwugarizi bwiza.


Ku munota wa cyenda gusa APR FC yahise itsinda igitego

APR FC ariko nayo yanyuzagamo igasatira binyuze ku bakinnyi bayo barimo Sibomana Patrick Pappy, gusa amakipe yombi yaje kurangiza iminota 90 nta kindi gitego kinjiye APR FC itahukana itsinzi inatwara iki gikombe ndetse na sheke ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports ya kabiri yatwaye miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, aya makipe yombi akinnye uyu mukino mu gihe igice cya mbere cya shampiyona cyarangiye bitegura igice cya kabiri ariko kandi by’umwihariko yose akaba yitegura imikino nyafurika.

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League mu gihe Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation cup.

Iyi ni inshuro ya gatatu APR FC itsinda Rayon Sports yikurikiranyije kuko ku mukino wa shampiyona wahuje aya makipe kuwa 21 Mutarama, ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa, iyi nsinzi yaje isanga indi yo mu mikino ibanziriza shampiyona yari yateguwe na AS Kigali icyo gihe APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3 ku busa.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe, Minisitiri w’intebe Murekezi Anasthase, Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne, Perezida wa sena y’ u Rwanda Makuza Bernard n’abandi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu.



Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi



Rayon Sports yegukanye umwanya wa kabiri yahawe miliyoni imwe n’igice inambikwa imidari





APR FC yahise yegukana igikombe na sheke ya miliyoni 3 inambikwa imidari


Rwigema Yves bwa mbere yakinaga n’ikipe yavuyemo ya APR FC


Imanishimwe Emmanuel na we yari yongeye guhura na Rayon Sports yavuyemo aha yari ahanganye na Mugabo Gabriel wari ukiniye Rayon Sports bwa mbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Ndi Kirehe Kigina Isangano Mbega !!!! Reyo Sports kubyina mbere yumuziki, narababwiye, Umuntu Agukubikute Gatatu Nagasuzuguro ?? reyo iranze isebeje abakunzi bayo ndibo nayivaho ?? ndumukunzi wa,APR FC nagihe tutazabatsinda. APR FC . oye oye oye Tubarinyuma. Tugire . Ubutwari Bwiza twitwarira igikombe. oye oye !!!!

  2. Ndi Kirehe Kigina Isangano Mbega !!!! Reyo Sports Umuntu Ayikubi Gatatu Nagasuzuguro ?? reyo iranze isebeje abakunzi bayo ndibo nayivaho ?? ndumukunzi wa,APR FC nagihe tutazabatsinda. APR FC . oye oye oye Tubarinyuma. Tugire . Ubutwari Bwiza. oye oye !!!!

  3. Sibyo Nababwiye. reo sgorts. nakindi, izira nukubyina mbere yumuziki. tuzayitsinda. twongere tuyitsinde. gusa abareyo , mwihangane, ikipe . nti . APR FC KANDI IZAHORA . IBABAZA. APR FC oye oye oye !!!!!!!

  4. Sibyo Nababwiye. reo sgorts. nakindi, izira nukubyina mbere yumuziki. tuzayitsinda. twongere tuyitsinde. gusa abareyo , mwihane, ikipe . nti . APR FC KANDI IZAHORA . IBABAZA. APR FC oye oye oye !!!!!

  5. uyu mutoza uzatsinda amakipe mato ni mutoza ki?bazane undi mutoza naho masudi we agaragaje ko atatsinda APR

Tanga Igitekerezo