Mukura irakina na APR FC ibura ba rutahizamu batatu

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda irakomeza kuri uyu wa gatanu APR FC yakira Mukura VS, imwe mu makipe yayikoze mu jisho umwaka ushize, kuri ubu Mukura ikaba iri bukine idafite ba rutahizamu batatu

APR FC irakira Mukura VS kuri uyu munsi wa gatatu wa shampiyona. Muri shampiyona y’umwaka ushize ku munsi wa kabiri Mukura VS yatsindiye APR FC i Kigali ibitego 2 ku busa.

Uyu mukino uraza kubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Okoko Godefrey umutoza wa Mukura yavuze ko APR FC ari ikipe nziza yo ku rwego rwa Afurika ariko ko bagomba gutegura neza umukino bagashaka instinzi.

Mukura ku munsi wa kabiri wa shampiyona yatsinzwe na Etincelles igitego kimwe ku busa kuri sitade ya Huye.

Mukura kandi igiye gukina uyu mukino idafite ba rutahizamu 3 b’abarundi barimo Ngama Emmanuel umutoza ashinja kwanga gukina no gufasha ikipe muri rusange.

Abandi badahari ni Ndayishimiye Christophe wavunitse ndetse na Hakizimana Kevin umaze iminsi arwaye maraliya.

Ikipe ya APR FC umutoza wayo Rwasamanzi Yves yavuze ko yamaze gukosora amakosa bakoze ku munsi wa kabiri wa shampiyona ubwo yanganyaga na Gicumbi igitego kimwe kuri kimwe.

Abakinnyi nka Rugwiro Herve, Habyarimana Innocent bamaze gukira baragarara kuri uyu mukino.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi APR FC yatinze ibitego bibiri kuri kimwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo