APR FC inaniwe gutsindira Amagaju i Nyamagabe amakipe yombi agwa miswi

Umukino ubanza wa kabiri muri 1/2 mu gikombe cy’Amahoro wahuzaga APR FC na Amagaju urangiye amakipe yombi anganyije 1-1, byorohereza akazi ikipe ya APR FC kuko isabwa kunganya n’iyi kipe 0-0 mu mukino wo kwishyura ikizera kugera ku mukino wa nyuma.

Igitego cya Amani Mugisho cyo ku munota wa 66 nyuma yo kwisanga asigaranye n’umuzamu wenyine ndetse n’icya APR FC cyo ku munota wa 71 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira yari ahawe na Issa Bigirimana nibyo bitumye umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1 ku mukino wabera ku kibuga cya Nyagisenyi hariya Nyamagabe.

Ikipe ya Amagaju ikaba yaje kubona ikarita itukura ku munota wa 67 ihawe Yumba Kaita ku ikosa yari akoreye Nshuti Innocent.

Ni umukino muri rusange amakipe yombi yagerageje gusatirana ndetse binashoboka ko ibtego byari kwiyongera ariko biranga umukino urangira ari 1-1.

Ikipe ya APR FC ikaba isabwa kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuwa Kane tariki ya 29 Kamena 2017.

Twabibutsa ko umukino wari wabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru ikipe ya Espoir yatsinze Rayon Sports 2-0.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo