Ikipe y’ingabo z’u Rwanda ifunguye imikino ya gisirikare itsindwa

Umukino ufungura imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba itangiye ikipe ihagarariye ingabo z’u Rwanda (APR) itsindwa n’ikipe ihagarariye ingabo za Kenya (Ulinzi) igitego kimwe ku busa.

Iki gitego cyagiyemo ku munota wa Cyenda gitsinzwe na nimero 10 Mohammed Hassan nyuma yuko ikipe ya Ulinzi yari yatangiye irusha ikipe ya APR yatozwaga na Kanyankore.

Nyuma y’iki gitego ikipe y’ingabo z’u Rwanda yaje gukanguka itangira gukina isatira ishaka kwishyura igitego biciye ku bakinnyi Hakizimana Muhadjiri wanitwaye neza cyane muri uyu mukino ariko biranga amahirwe yabonye ntiyabyara umusaruro.

Ulinzi na yo yakinaga ishaka igitego cya kabiri, ariko igice cya mbere kirangira nta zindi mpinduka zigaragaye. Igice cya kabiri na bwo ikipe ihagarariye ingabo z’u Rwanda yakinaga ishaka kwishyura ariko Ulinzi ikomeza kuyirusha imbaraga hagati mu kibuga.

Umutoza Kanyankore yakoze impinduka ashyiramo Yannick akuramo Janvier Benedata, ndetse akaramo na Imran ashyiramo Djihad ariko byose birangira nta musaruro bitanze umukino urangira ikipe y’ingabo z’u Rwanda idashoboye kwishyura igitego yatsinzwe mu gice cya mbere.

Gutsindwa uyu mukino ku ikipe y’ingabo z’u Rwanda biyigabanyirije amahirwe yo gutwara igikombe kuko isabwa gutsinda imikino isigaye kandi Ulinzi yo ntiyitsinde yose , aya makipe yombi asigaje gukina n’amakipe yaje ahagarariye ingabo za Uganda ndetse na Tanzaniya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo