APR FC 3-0 Rayon: mu rwambariro hamwe ibitwenge ahandi agahinda(Amafoto)

11

Itsinzi ya APR FC y’ibitego bitatu ku busa isinze ibyishimo n’ibitwenge mu ikipe ya APR FC gusa ku rundi ruhande byari agahinda kuri bangenzi babo bo muri Rayon Sports.

Uyu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irushanwa ryateguwe na AS Kigali usize APR FC yihimuye kuri mukeba iyitsinda ibitego bitatu kubusa ni umukino usize ibyinshimo bidasanzwe mu rwambariro rwa APR FC ariko usiga agahinda mu rwambariro rwa Rayon Sports.



Byari ibyishimo bikomeye mu rwambariro rwa APR FC nyuma yo kunyagira mukeba

Bati 3 turabigutsinze


Umutoza Bizimana Didier yishimira ibitego 3 batsinze umukeba



Ku rundi ruhande kwa Rayon Sports ho byari agahinda bibaza ibibabayeho


Nta waganiraga n’undi


Masudi ati iyi ntsinzi ntiyari ikwiye ari nako abasaba kubyibagirwa byihuse bagategura ibikurikiraho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. Buuuuuuuu abarayoon twarabatsinze tuzakomeza kubatsinda kuko ntimuzigera mugera ku bikombe dufite bya championant niyo gasenyi bayishyira muri cuisiniere.

  2. ba rayons ntimucike intege.haracyar kare.nta gikuba cyacitse.gusa ntimukore ikosa iryo ariryo ryos kur kiyovu.

  3. Aba rayon twihangane ntago ideni ryarangiye twe twabahaye 4G none batanze 3G barirara ngo badutsinze match yo kumunsi wakabiri wa champion ni twe na bo poleeeeee bibah

  4. ohhhh mbega akaga uwari komanda masudi ngo yaraye noneho ahinduwe kurutu zapi, , fiston, piero, shasir,nova, masope, lomami,fabrice, senyange na camarabareyo nawe ati ndabarangije ntimuzongere kunshakiraho umusaruro ntifitiye kuko ibyo bitego munshakaho nibyo gutsinda ikipe zoroheje ndetse muri matche zoroheje.mbega recrutement weee, abatoza babarundi (masudi na masope)lomami kongomani kongeraho abarundi 5, umugande, umukongomani ndetse numunyamali batsinzwe nimifungo ya panthère noire koko? ? nako ngo yitwa ntamika fc alias nyandwi 4g .gacinya weee! !!! gakwaya weeeeee! mwaraye mukoze cyane nyuma ya mangwende nimutange na rwatugambaniye kugirango mugaragare neza imbere yabasoda sha.

  5. ba rayon mureke twihangane ariko jye ndabona rayon yarikwiye gushaka rutahizamu uryaye naho kamara jye ndabona ntamwataka umurimo pe .mugarure Bigango cg Amiss sadric naho mudakoze ibyo mucyeba azahora adusebya pe ikindi kdi muraka kugurisha gute Rwatubyaye nabonye ntadefanse bye nabasabaga kugumana uwo mokinnyi.Mira ooze

  6. 1 | 2

Tanga Igitekerezo