4 Nyakanga 2016, itariki yahinduye amateka y’umutoza Masudi Djuma

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma avuga ko umunsi adashobora kwibagirwa mu buzima bwe ari tariki ya 4 Nyakanga 2016 bitewe n’uko ari wo yandikishije izina rye ku ruhando mpuzamahanga ndetse anasinya ko atazongera kuba umutoza w’umwungiriza.

Masudi Djuma aganira n’ikinyamakuru Makuruki yatangaje ko tariki ya 4 Nyakanga 2016 ubwo yatwaraga igikombe cy’Amahoro atsinze mukeba APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0, ngo ni wo munsi adashobora kwibagirwa mu buzima bwe kuko nibwo izina rye ryamenyekanye cyane ndetse anasezera ku byo kuba yakongera kuba umutoza wungirije.

Yagize ati“Nyuma y’uko umutoza Ivan Minnaert agiye avuye muri Rayon abayobozi babanje kujijinganya kuba bandekera ikipe, nyuma baje kumbwira ngo ntoze imikino iri imbere barebe uburyo nitwara. Nakubwira ko umunsi ntashobora kwibagirwa mu buzima bwanjye ari tariki 4 Nyakanga 2016 ubwo natwaraga igikombe cy’Amahoro ntsinze APR FC igitego 1-0, nibwo izina ryanjye ryamenyekanye ku ruhando mpuzamahanga nk’umutoza, byahise byemeza bidasubirwaho ko Masudi Djuma ntazongera kuba umutoza w’umwungiriza.”

Masudi Djuma yinjiye muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije mu mpera za 2015, muri Gashyantare 2016 ni bwo uwari umutoza mukuru w’iyi kipe yahise ayisohokamo yerekeza muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards maze ikipe isigarana Masudi Djuma.

Muri Nyakanga, Masudi yayihesheje igikombe cy’Amahoro, ndetse n’uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017 ayihesha igikombe cya shampiyona.

Canisius KAGABO / MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo