100% Karekezi Leandre yemejwe kuyobora Volley Ball

Umukandida rukumbi wiyamamarizaga kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball Karekezi Leandre amaze gutorwa kuriyobora n’amajwi 23 kuri 23.

Karekezi niwe wenyine wiyamamazaga kuri uyu mwanya kuko nta wundi bari bahanganye, abatora bose uko ari 23 bamuhundagajeho amajwi maze atorwa ijana ku ijana.

Karekezi agiye kuyobora manda y’imyaka 4, aya matora ashyize Leandre kubuyobozi abaye nyuma y’uko uwari uherutse gutorerwa kuriyobora Nkurunziza Gustave afungiwe agafungurwa ahita yegura.

Ubwo Nkurunziza yeguraga yajyanye na visi perezida wa kabiri ndetse n’umubitsi ndetse nawe wari wafunzwe.

Aba beguye nabo imyanya yabo yatorewe, visi perezida wungirije yabaye Ruterana Soveur nawe wagize amajwi 23 kuri 23 kuko nawe yari yiyamamaje wenyine naho umubitsi aba Mukamurenzi Providance we wagize amajwi 22 kuri 23 nawe kandi yari yiyamamaje wenyine.

Visi perezida wa mbere we yakomeje kuba Kansiime Julias kuko we atigeze yegura kuri uyu mwanya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo