Vincent Munyeshyaka yabwiye abakozi ba MINALOC ko imirimo bafite uyu mwaka idasanzwe

Vincent Munyeshyaka (iburyo) ahereza ububasha Odette Uwamariya/Photo Newtimes

Umunyamabangwa wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage Vincent Munyeshyaka yabwiye abakozi b’iyo Minisiteri ko uyu mwaka imirimo basabwa gukora idasanzwe.

Yavuze ko aribwo hazasozwa gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi ndetse muri uwo mwaka akaba aribwo hazaba hitegurwa isozwa rya gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II).

Munyeshyaka yabivuze mu muhango wo gusinya imihigo mu bakozi b’iyo Minisiteri n’iherekanyabubasha hagati ye na Odette Uwamariya wamusimbuye ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri.

Yavuze ko gusinya imihigo biba bigamije kwihutisha akazi kandi abaturage bagahabwa serivisi nziza, aboneraho gukora ibishoboka byose intego biyemeje zikagerwaho.

Yagize ati “Imihigo iba igamije imiyoborere myiza, gutanga serivisi, no kurengera abaturage.Ibi nibyo twiyemeje kugeraho, ariko kubigeraho, dukwiye kubanza gukorera hamwe.”

Yakomeje avuga ko by’umwihariko umwaka wa 2016/2017 udasanzwe kubera ibikorwa bikomeye bagomba kurangiza kandi biri mu nshingano z’iyi minisiteri.

Ati “Uyu mwaka wo ntusanzwe kuko niwo tuzagaragaza ibyo twagezeho ku ntego twihaye ndetse dushyireho n’izindi nshya kandi tukareba ko intego z’iterambere zagezweho.”

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izarangira umwaka utaha wa 2017, ndetse na Gahunda ya EDPRS II biteganyijwe ko izarangira mu mwaka wa 2017/2018.Byose bigenzurwa na MINALOC ari nayo igomba kugenzura niba byaragezweho.

Umunyamabanga mushya uhoraho muri MINALOC, Odette Uwamariya we yavuze ko nta kizabananaira nibakorera hamwe nk’ikipe.

Yavuze ko hari ubunararibonye yakuye mu kuba Guverineri, by’umwihariko mu bijyanye n’ihuzabikorwa, kubw’ibyo ngo nta mpungenge z’uko ibyo biyemeje bizagerwaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo