"Urugerero ni rwo fumbire nyayo y’ubwonko kandi ubwonko budafite ifumbire buragwingira."Visi Meya Harerimana

1

Mu muhango wo gusoza itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya kane ku rwego rw’akarere ka Kayonza wabereye mu murenge wa Kabare, umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Jean Damascene Harerimana yagereranyije umuntu utarakoze urugerero n’umurima utarafumbiwe kuko ngo byose nta musaruro byatanga.

Ubwo yasozaga urugerero, Visi Meya Harerimana Jean Damascene yagereranyije umurima utarafumbiwe n’urubyiruko rutaciye mu itorero ngo rukore urugerero kuko ngo byose nta musaruro bitanga

Yavuze ko urubyiruko rutaciye mu itorero ngo rukore urugerero nta terambere rwakwigezaho kuko urugerero ari rwo fumbire y’ubwonko.

Harerimana yagize ati: "umurima n’ubutaka bidafite ifumbire ntibyera, nta musaruro byaguha, urugerero ni rwo fumbire nyayo y’ubwonko kandi ubwonko budafite ifumbire buragwingira ntibutuma nyirabwo atanga umusaruro wifuzwa.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba ababyeyi bari bitabiriye uyu muhango gushishikariza abana babo kujya mu itorero kuko mu itorero higirwamo amasomo menshi kandi atandukanye harimo na gahunda ya Ndi umunyarwanda kandi ko ari ngombwa ko iyi gahunda igera kuri buri munyarwanda.

Yakomeje avuga ko mu ishuri umuntu ashobora gukurayo ubumenyi butandukanye ariko akabukoresha nabi ariko ngo iyo agiye mu itorero agakora urugerero ngo ni ho hava ifumbire ifasha umwana gukoresha neza ubumenyi yakuye mu ishuri bityo ko ababyeyi bakwiye gufasha ubuyobozi maze umwaka utaha abana bose bakoze itorero bakazitabira urugerero dore ko uyu mwaka hari abana benshi batakoze urugerero kandi barakoze itorero.

Uyu mwaka mu karere ka Kayonza abanyeshuri bakoze itorero bangana n’1444 ariko abagera ku 1021 ni bo bitabiriye urugerero, bakaba barakoze ibikorwa bitandukanye harimo kubaka uturima tw’igikoni, rondereza, ubukangurambaga ku isuku n’ibindi.

Canisius KAGABO

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo