Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Umuyobozi mushya wa WASAC yamaganye abakozi bayo batanga serivise ari uko bahawe ruswa

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Umuyobozi mushya wa WASAC yamaganye abakozi bayo batanga serivise ari uko bahawe ruswa

Aimé Muzora, umuyobozi mushya w’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC yatangarije abanyarwanda ko nta mukozi wa WASAC wemerewe kwaka ruswa kugirango ahe umuturage serivise imugenewe.

Ni kenshi abanyarwanda batandukanye bagiye bashinja bamwe mu bakozi ba WASAC kubaka amafaranga kugirango babakorere serivise baba bakeneye zishingiye ku mazi.

Ibi byatumye umuyobozi wa WASAC yandika ibaruwa igenewe abanyarwanda bose ivuga ko nta mukozi numwe wa WASAC wemerewe kwaka amafaranga umuturage kugirango amuhe serivise zirimo gukorerwa inyigo y’amazi, guhabwa amazi bwa mbere ku muyoboro wa WASAC, gusubirizwamo servisi mu gihe yahagaritswe cyangwa amafaranga y’urugendo.

Muri iri tangazo, bisobanurwa ko aya mafaranga yose iyo uyahaye umukozi wa WASAC uba utanze ruswa!

Kubw’izo mpamvu, umuyobozi w’iki kigo yatanze imirongo y’itumanaho abaturage bazakoresha bagatamaza umukozi wa WASAC mu gihe azaba ashatse kubasaba ruswa bamwe bakunze kwita amafaranga y’urugendo kugirango babahe serivise.

Aimé Muzola yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura(WASAC) asimbuye James Sano ku wa 2 Nzeri 2017.

Ni mugihe uyu Sano ari mu nkiko aho arimo gukurikiranwaho imitangire y’amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gusesagura umutungo wa Leta.


Ibaruwa ya Muzola iramagana

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza