Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Ntabwo nkinginga abajene, ushaka kunywa ibiyobyabwenge babimushakire ari byinshi namara kubihaga.... – Depite Bamporiki

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ntabwo nkinginga abajene, ushaka kunywa ibiyobyabwenge babimushakire ari byinshi namara kubihaga.... – Depite Bamporiki

Depite Bamporiki Eduard avuga ko urubyiruko rukwiye kwisubiraho rukareka ingeso mbi

Depite Bamporiki Eduard yongeye kuzamura ijwi yamagana imyitwarire idahwitse ikomeje kuranga bamwe mu rubyiruko, aho yibanze ku bakobwa ashinja kwambara ubusa ndetse no ku bahungu basaritswe n’ibiyobyabwenge, bose avuga ko bakwiye kwisubiraho.

Bamporiki Eduard yavuze ko bidakwiye ko muri iki gihe abahungu bakwingingirwa kureka ibiyobyabwenge, yemeza ko bakwiye kuba bazi ibibi byabyo bakabireka, agaheraho yemeza ko we atakibinginga.

Yagize ati:”Icyakora bavandimwe banjye jyewe ntabwo nkinginga abajene, umujene ushaka kunywa ibiyobyabwenge nagende abinywe ibintu byo kwirirwa abantu babinginga ngo ntimukanywe ibiyobyabwenge ngo bizabuyobya, ngo bizagira gute! Babigushakire ari byinshi, babigushakire ari byinshi numara kubihaga bazakwereka uko bigenda.”

Yavuze ko urubyiruko ariyo mizero y’igihugu ariko kandi ko umwanya wo gutekereza imishinga y’iterambere udakwiye gutakarira mu guhiga abanywa ibiyobyabwenge.

Ati:”U Rwanda ni igihugu cyababaye, amizero y’u Rwanda ari mu rubyiruko, aho kugira ngo dutinde twitekerereza ama project(imishinga), ubu tugiye gutinda tuvuga ngo nigute twafata abanyweye itabi, abanyweye za mugo, abanyweye shisha? “

Mu buhamya bwe, Depite Bamporiki yavuze uko yagiye mu kabari ahasanga abakobwa biteretse inzoga ndetse n’itabi ryo mu bwoko bwa mugo.

Ati:”Mperutse kujya ahantu mu kabari bantumiye kujya kuvugira ijambo mu kabari[...] mpasanga abana b’abakobwa beza, burya u Rwanda ruzwiho kigira abana b’abakobwa beza, bari kunywa ibintu bita J&B biteretse hariya n’ikindi kintu bakurura kizana umwotsi kitwa shisha ndavuga nti u Rwanda rugize ibyago kugira umwana wapfunduriye amabere kuri shisha.”

Aha ni ho uyu mudepite yahereye anenga abakobwa biyambika ubusa bafata imyenda migufi bakayirutisha imiremire baba bambaye barangiza bakishyira ku karubanda.

Ati:”Ubundi tugira imyenda ibiri, ababyeyi bacu bambabarire, tugira umwenda mugufi n’umuremure. Iyo umwana w’umukobwa yatangiye gufata umwenda mugufi ukaruta umuremure ishyano riba ryabaye, rero mureke tugerageze dusenge, dukore ariko tunarebe ibibazo biri muri sosiyete yacu.”

Bamporiki yavuze ko abanyarwanda bagize igihe cyo kwambara ubusa ariko ko igihe cyageze bakambara bikwije ari na yo mpamvu ngo atungurwa no kubona hari abantu bambara ubusa barangiza bakanifitoza.

Ati:”None njya mbona amasuvetoma(amakariso), ukaba utagiye mu birori ukabona ifoto igusanze mu rugo, umuntu wavuye iwe mu rugo ufite ababyeyi ukabona ikariso yari yambariyeho bayikweretse mu mafoto bati ibirori byagenze neza hari hari n’abakobwa beza.”

Depite Bamporiki yasabye urubyiruko guhaguruka rukitekerezaho rugashaka imishinga yaruteza imbere, rukava mu bidafite akamaro bigendanye n’irari. Yavuze kandi ko abantu bambara ubusa bataba bafite ubwenge bityo ko u Rwanda rukomeje kugira abantu bambara ubusa ntawabitegamo kuzaba abayobozi.

IBITEKEREZO

  • muzima Yanditse:

    ibi nibyo rwose, njye nkunda umuyobozi utarya amagambo!
    dukomeje gutya twazagira ibihe bibabaje ejo hazaza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza