Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Umujyi wa Kigali wanze raporo igaragaza ko abakeneye gufashwa bikubye gatatu

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umujyi wa Kigali wanze raporo igaragaza ko abakeneye  gufashwa  bikubye gatatu

Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko butizeye imibare yatanzwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze aho igaragaraza ko abantu bakeneye inkunga y’ingoboka bikubye gatatu ugereranyije n’abafashijwe umwaka ushize

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinze ubukungu Busabizwa Parfait ubwo yagaragazaga ibyagezweho ndetse n’ibiteganywa gukora mu mihigo y’umujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere, yagaragagaje ko gahunda zagenewe gukura abaturage mu bukene nka VUP ndetse n’inkunga y’ingoboka byagize uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’abakene mu mujyi wa Kigali.

Busabizwa Parfait yanagarutse ku mubare w’abantu bateganyijwe guhabwa inkunga y’ingoboka mu mwaka wa 2016/2017 wiyongereye cyane aho wikubye gatatu ugeraranije no mu mwaka ushize, ibintu umujyi wa Kigali utigeze wemera na gato, uhita ushyiraho itsinda rikora ubugenzuzi ngo hamenyekane ukuri nyako.

Yagize ati “ntabwo dukomeza kugira abakene, dukwiye gushyiraho gahunda zo gukomeza kugabanya ubukene ari nayo mpamvu mu minsi ishize bahaye ibarura (ry’abakeneye ingoboka) ariko byagaragaye ko imibare yikubye hafi gatatu kuko byageze kuri 90%, aha rero amabwiriza yaratanzwe y’uko hagiye gusubira kumanuka kuri terrain, kugenda guhura n’abantu bose bari banditswe, kubibonera, kuganira nabo, kumenya niba koko bakwiye iyo nkunga y’ingoboka.”

Busabizwa akomeza avuga ko abo basanga bakwiririye kuba mu bafata inkunga y’ingoboka bazakomeza bakayihabwa ariko n’abazaba batabikwiriye bazakurwa ku rutonde, ibi bikazakorwa bitarenze mu kwezi gutaha kwa Nzeli.

Yagize ati “..bitavuga y’uko ukwiriye gufashwa atazafashwa, ariko na none ni ukureba niba koko uri kuri lisiti ari uwo gufashwa koko. Iyi gahunda rero yaratangiye n’amabwirizwa yaratanzwe byumvikana kandi bitarenze tariki 07/09 uturere tuzaba twatanze raporo.

Mu mwaka ushize wa 2015/2016 mu turere twose tugize umujyi wa Kigali hari hahizwe gutanga imirimo 3207 muri VUP, batanga igera ku 4500.

Muri gahunda yo gutanga inkunga y’ingoboka uturere twose twari twahize kuyiha abaturage 6261 ariko bayihaye 5638, muri uyu mwaka wa 2016/2017 bakazatanga inkunga y’ingoboka ku baturage 4969.

IBITEKEREZO

  • cyane Yanditse:

    Mbibuba!

  • rukara Yanditse:

    IYO MIBARE NIYO KUKO MBERE BARATEKINIKAGA NONE BABONYE BIBAVIRAGO GUSHINZWA INYANDIKO MPIMBANO NONE BUVUZE UKURI NABYO BIBAYE IBIBAZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza