Umugabo ufite abana 4 yitiriye abayobozi bakuru b’u Rwanda, arabatabaza

9

Gitamburisho warwanye urugamba rwo kubohora igihugu atari umusirikare

Umusaza witwa Uwambajemariya Emmanuel uzwi nka Gitamburisho utuye mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Gakenke, yise abana be 4 amazina y’abayobozi bakomeye bo mu Rwanda akavuga ko yayabise kubera amateka afitanye n’abo bayobozi akaba ari nayo mpamvu abasaba kumufasha kubera uburwayi yagize bwamuteye kureka imirimo ye.

Uwambajemariya Emmanuel uzwi nka Gitamburisho ni umusaza w’imyaka 60 y’amavuko akaba afite abana 10 harimo bane yabyaye nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda nawe avuga ko yagizemo uruhare rukomeye.

Gitamburisho yatangarije Makuruki.rw ko mu rugamba rwo kubohora igihugu ari naho yakuye iri zina kandi atari umusirakare ku rugamba ahubwo we ngo icyo yakoraga kwari ukugenda akwirakwiza ubutumwa bw’Inkotanyi binyuze mu binyamakuru bitandukanye nka Rwanda Rushya n’ibindi, ibintu yatangiye gukora guhera mu 1991.

Yagize ati “njye sinari umusirikare icyo nakoraga kwari ugutanga amakuru, nagendanga ntanga ibinyamakuru by’Inkotanyi mu baturage.”

Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwarangiraga, Gitamburisho yabyaye abana bane maze abita amazina asa neza n’aya bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda kubera amateka bagiranye mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize “Uyu yitwa Mubaraka Muganga yitirwa General Mubaraka uyobora ingabo I Burasirazuba no muri Kigali ubu ngubu, kuko uriya ni we twavanye i Gitarama, ni we Karenzi yanyeretse ati jya ugendana na Mubaraka. Mfite n’uwundi witwa Inyumba Aloysie kuko tugeze mu Ruhengeri Mubaraka yaramunyeretse arambwira ati uyu ni umusivili uri ku rugamba Inyumba Aloysie yampaye ibihumbi 500.”

Uyu Inyumba Aloysie yitabye Imana m’Ukuboza 2012, akaba yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Gitamburisho kandi yabyaye undi mwana amwita Boniface Rucagu kuko ngo nawe ari umuntu babanye mu rugamba rwo kurwana n’umwanzi ndetse akaba yaranabaye iwe mu rugo.

Kugeza ubu umwana muto wa Gitamburisho ufite umwaka umwe yitwa Louise Mushikiwabo n’ubwo we batabanye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ngo yagaragaje ubutwari bukomeye avugira u Rwanda ndetse ngo akananyomoza amakuru mabi abarurwanya bavugaga.


Ibumoso Inyumba Aloyisie na Mubaraka Muganga iburyo

Leta y’u Rwanda yituye Gitamburisho.

Uretse gutanga ibinyamakuru byamamaza ibikorwa by’Inkotanyi, Gitamburisho yatangaga imodoka ze zigakoreshwa ku rugamba.

Leta y’u Rwanda ntiyegeze irenza ingoyi ibikorwa bye kuko mu mwaka wa 2013 binyuze muri Minisiteri y’Ingabo yamuhaye amafaranga asaga miliyoni 9 ndetse akaba yaranazubatsemo isomero mu rugo iwe mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage gusoma amakuru.

Mu mwaka wa 2015 kandi Gitamburisho yahembwe miliyoni 2 n’ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB, kubera uruhare rwe yagize mu kumenyekanisha itangazamakuru muri rubanda.

Gitamburisho arasaba ubufasha abo babanye ngo azamamaze Perezida Kagame.

Nyuma y’aho aboneye igihembo cya miliyoni 2 muri 2016, ayo mafaranga ntiyigeze ayakoresha undi mushinga kuko yahise arwara indwara y’umuvuduko w’amaraso aho umutsi wo mu mutwe wacitse ajya kubagirwa mu bitaro bya CHUK aho yamaze ukwezi kose.

Gitamburisho avuga ko ubwo burwayi bwamuteye ubumuga kuko abaganga bamubujije kugira ikindi kintu akora ibintu byamuteye ubukene.

Yagize ati “Abaganga bambwiye ko ngomba kwicara singire ikindi kintu nkora, ubu merewe nabi narakennye sinkibasha kujya kuzana ibinyamakuru.”

Gitamburisho asaba abayobozi bakuru babanye barimo Gen Karenzi Karake, Gen Mubaraka Muganga, Ngarambe Francois, Boniface Rucagu n’abandi ko bamufasha bakamuvuza uburwayi bwe neza maze akazabasha kwamamaza Perezida Kagame mu matora ya 2017 ameze neza nk’uko yabikoraga na mbere.

Yagize ati “Muzambwirire ba Karenzi, Rucagu na musaza wo muri FPR Ngarambe ko narwaye bazandwaneho bamvuze nzabashe kwamamaza Kagame meza neza kuko ubu meze nk’umusirikare udafite imbunda.”

Gitamburisho yafashwe n’uburwayi amaze gukora ingengabihe ya 2016 (Calendar) yamamazaga Perezida Kagame nyuma y’uko abanyarwanda bamaze gutora yego muri referandum y’itegeko nshinga ndetse akaba anateganya gukora iya 2015

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. Nawe rero warakoze ko wabaye ikitso humura uwo wakoreye arihafi yo kukwitura.uwo ushaka kwa mamaza wamubwiye akakuvuza ko ariwe bifitiye akamaro.abanyarwanda barwaye nibenshi.nuva kurino si.antazabura abamwamwaza.cyangwa uzakore nkuko asanzwe abigetse.pfa urwo ipfuye .pilato umwihorere.

  2. Nawe rero warakoze ko wabaye ikitso humura uwo wakoreye arihafi yo kukwitura.uwo ushaka kwa mamaza wamubwiye akakuvuza ko ariwe bifitiye akamaro.abanyarwanda barwaye nibenshi.nuva kurino si.antazabura abamwamwaza.cyangwa uzakore nkuko asanzwe abigetse.pfa urwo ipfuye .pilato umwihorere.

  3. pole p kbs warakoz ark nawe ndumv ko bakwituy byinshi wakagombye kub wariteganyirije nibyo president aho atubwir guteg amaboko usab kd ahanini arimwe mwutera ibyo byose urambwir ut ukuntu baguha inoti zingana zityo zikagupfir ubus hari abakoze byinshi kkurenz batabonye na cwa bafite nibikomere kumubiri p barabatobaguje amasasu kd nanakimwe babonye ubuse nibakuyeho

  4. Umva wowe Joshua urumuntu mubi cyane.ikigaragara urumunyeshyari. Muzei gitamburisho coulage kabisa kdi Imana igufashe ukire wikomereze gahunda zawe

  5. Umva wowe Joshua urumuntu mubi cyane.ikigaragara urumunyeshyari. Muzei gitamburisho coulage kabisa kdi Imana igufashe ukire wikomereze gahunda zawe

  6. nonec niba baraguhembye ukaba waranakoze isomero iwawe kuki wakoze ibitunguka? cg uziko ari wowe munyarwanda ukennye wenyine kuba warafashije u rwanda kubohoka sibyo warata kuko hari nabasirikare bamugariye kurugamba batagifite amaguru nizindi ngingo kd bakennye kd nabo bakeneye kwitabwaho uretse nibyo siwowe munyarwanda ukennye wenyine muriki gihugu kd siwoe urwaye wenyine bikabije uwakubwira ababuze kivuzwa bari mu marimbi

  7. Ko wumva babanye se,yabohereje message cyangwa akabahamagara(byumvikane ko afite numero zabo),aho kujya ku itangazamakuru?

  8. Yes! abo bagabo bintwari zikiriho, nibamwiteho bamuvuze, hanyuma arusheho kwamamaza muzehe Kijyana. Gusa 99% byabatuye u Rwanda, bamaze kubona aho President Paul KAGAME atuganisha twe nkabanyarwanda. Imana igukize, natwe tukuri inyuma.

Tanga Igitekerezo