Ngoma: Basangiye umuganura basabwa gukomeza kurangwa n’urukundo n’ubumwe [Mu mafoto]

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize kuwa 5 kanama 2016 hizihizwaga umunsi w’Umuganura, bamwe mubaturage bo mu tugari dutandukanye tugize umurenge wa Gashanda, akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, bagarutse kuri uyu muco banemeza ko wari umunsi wo guhuza abanyarwanda.

Umuyobozi w’uyu murenge Niyigena Alexis yifatanyije n’abatuye uwo murenge mu kwizihiza umunsi w’Umuganura ndetse abasaba ko bakomeza kurangwa n’urukundo n’ubumwe kugira ngo barusheho gutera imbere.

Dore uko byari byifashe mu mafoto


Basangiza umuyobozi w’Umurenge wa Gashanda ibyo bejeje


Uyu mukecuru yarabacurangiye


Umuyobozi w’umurenge ageza ijambo ku baturage


Uyu musaza yabasobanuriye amateka y’umuganura


Abaturage bitabiriye ku bwinshi

Photo/ Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo