Muhanga:Abafite abana babaye inzererezi bagiye kujya bafatwa bahanwe

Umwe mubana b’inzererezi mu Karere ka Muhanga/Photo Gasarasi

Mu mujyi wa Muhanga hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubwiyongere bw’abana baba mu mihanda bazwi nk’ inzererezi.

Ubuyobozi bw’ako Karere buratangaza ko bugiye kugihagurukira butibagiwe no guhana ababyeyi batuzuza inshingano zabo bigatuma abana bishora mu buzererezi.

Baganira na Makuruki.rw bamwe mu bana bo mu muhanda muri aka Karere bavuze ko ahanini babiterwa n’ababyeyi babo batabasha kubagaburira, kubambika no kubarihira amashuri.

Umwe muri bo, Ngabonziza Fils w’imyaka 14, yavuze ko amaze imyaka igera kuri 5 aba muri uyu mujyi aho atunzwe n’ibisigazwa by’ibiryo avana mu maresitora ubundi akarenzaho ibiyobyabwenge.

Ati “nta kundi tubeshejweho n’Imana gusa. Dutunzwe n’ibyo abakire basigaje, nta mwambaro, ntaho kurara dufite, mbese twabuze iyo twerekeza”.

Kimwe na bagenzi be, uyu mwana avuga ko kuza mu muhanda yabitewe n’uko ababyeyi be batabashije kubona ibiryo bihaza abana babo ndetse ngo yanabuze amafaranga yo kujya mu ishuri.

Ati “Nkanjye iwacu ni mu Murenge wa Nyabinoni, naje hano mpunga inzara no gutotezwa n’ababyeyi. Bankoreshaga imirimo ivunanye nataha nkabura ibyo kurya mfata umwanzuro wo kuza hano”.

Ku rundi ruhande, ababyeyi nabo bavuga ko koko hari abagira uruhare mu gutuma abana babo bishora mu buzererezi, kuko baba batabashije kubyara abo bashoboye kurera.

Mukarugira Donatille, avuga ko ababyeyi b’abo bana bakwiye kujya bashakishwa bagahanwa kuko baba barenze ku nshingano zabo. Gusa avuga ko hari n’abana bananirana, aho asaba ko bajaya bafatwa bakajyanwa mu bigo ngororamuco.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortunee yatangaje ko batazigera bihanganira ababyeyi batuzuza inshingano zabo.

Ati “bene abo bagiye kujya bafatwa bahanwe nk’uko amategeko abiteganya”.

Ubuyobozi ntibugaragaza imibare nyayo y’abana baba mu muhanda mu Karere ka Muhanga, ariko kandi ntibunahakana ko biyongera ari nayo mpamvu ngo hakwiye gufatwa ingamba zihariye mu guhangana n’iki kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice nawe yabwiye Makuruki.rw ko ikibazo cy’abana b’inzererezi kigiye guhagurukirwa , aho ngo bamwe bazajya bafatwa bakajyanywa mu mashuri abandi bagasubizwa iwabo mu miryango.

Aha avuga ko ubusanzwe aba bana bataza gusa baturutse mu Karere ka Muhanga, ko ahubwo hari n’abaturuka mu tundi Turere, aho baza bakurikiye umujyi. Mu gukemura iki kibazo, uyu muyobozi akaba avuga ko hagomba kuba ubufatanye bw’inzego zose zirebwa nacyo.

Gaspard Gasarasi, Muhanga

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo