Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

“Ubundi umugabo ata urugo rwe ajya he ?” Minisitiri Kaboneka

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
“Ubundi umugabo ata urugo  rwe ajya he ?” Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko atumva impamvu ituma umugabo ashobora guta urugo rwe akagenda.

Nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze umubare runaka w’abagabo cyangwa abagore bataye ingo zabo, ariko bikunze kugaragara mu itangazamakuru.

Bimwe mu bitangazwa bituma abashakanye bata ingo zabo cyangwa bakahukana, ni amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo, gucana inyuma, kutubahana n’ibindi.

Icyakora mu minsi ishize mu Karere ka Kayonza ho humvikanye abagabo bagiye bata ingo zabo kubera inzara, bakagenda bagiye gushaka amahaho bagahera iyo bagiye.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu hasobanurwa iby’icyumweru cy’Irangamimerere kigiye gutangira, umwe mu banyamakuru yasabye ko muri icyo cyumweru hazibandwa no kwigisha abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango, kuko bimaze kugaragara ko hari abagabo ndetse n’abagore bahunze ingo zabo.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko ubundi bitumvikana uburyo umugabo ata urugo rwe, ndetse ko bidakwiriye.

Ati “Ubundi umugabo ata urugo rwe ajya hehe ?bagomba kubaho bumvikana. Icyakora tuzabivugaho kuko ntabwo bikwiye.”

Yavuze ko umuti wo guhunga ibibazo mu rugo atari ukuruta ahubwo ari ukwicara hamwe bikaganirwaho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro, IRDP muri uyu mwaka, bwagaragaje ko amakimbirane mu miryango aterwa n’ukutaganira kw’abashakanye, kutabona ibyo umuntu yari yiteze mu rushako, ubukene, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kutumvikana ku micungire y’ubutaka n’ibindi.

IBITEKEREZO

  • Plato Yanditse:

    Uzabona iyo bajya byakubayeho, wibwira ko bagenda bishimye?

  • Nzeyi fisto Yanditse:

    Nukwanga kumwisuzuguraho agahitamo kuja gushakisha kuko hari kugenda ukagira amahirwe namuntu uta urugorwe ariwe .

  • castro Yanditse:

    Impamvu nyamukuru ni ukumvanabi uburinganire muri make ni bwabujiji buri muribamwe mubigitsina gore batamenya inshingano zabo no kumvako nabo bagomba kuba nkabagabo ubwo iyo byagenze gutyo umugabo aragenda naho inzara ntiyatuma umugabo ataya umugore kuko benshi mu rwanda ni abakene

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza