U Rwanda rwanyuze muri byinshi, ni ngombwa rero ko abazaruragwa bagira ubuzima bwiza: Madamu Jeannette Kagame

4

Madamu Wa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Jeannette Kagame yongeye gusaba urubyiruko kwirinda SIDA kandi bitabira kwisuzumisha kugirango abazaragwa u Rwanda bazabe bafite ubuzima bwiza kuko uRwanda rwanyuze muri byinshi

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga 2016 ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwihariye mu kurinda ubwandu bushya bwa SIDA ingimbi n’abangavu.


Urubyiruko rwasabwe kwirinda SIDA

Madamu Jeannette Kagame yasabye uru rubyiruko rwari rwitabiye iki gikorwa gukomeza kurinda ibyagezweho barinda ubuzima bwabo

Ati “Hari byinshi bimaze kugerwaho,ibisigaye birasaba buri wese kugira uruhare mukwirinda Virusi itera SIDA. Bana bacu,tubatezeho byinshi mu gukomeza kubaka u Rwanda, kurinda ibyagezweho no gukomera ku gaciro k’abanyarwanda.”

Yongeyeho ko uRwanda Rwaciye muri byinshi bityo ko abarukomokaho bakwiye kuragwa n’ubuzima bwiza.

yagize ati “Rubyiruko, ndagira ngo mbibutse ko Leta yashyizeho gahunda yo kubafasha kubarinda ubwandu mu bigo nderabuzima byose mu Rwanda. Nagira ngo mbisabire kugana ibigo nderabuzima mukisuzumisha kuko inzira nziza yo kwirinda ari ukumenya uko uhagaze! u Rwanda rwanyuze muri byinshi, ni ngombwa rero ko abazaruragwa bagira ubuzima bwiza, kugira ngo bateze imbere ibyagezweho.”

Muri uyu muhango hahembwe abayobozi b’uturere twa Karongi, Kirehe na Nyanza bashimiwe ko uturere twabo twaranduye burundu ikibazo cy’abana bavukana ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Nukuri na Jews nkumurundi ndashigikiye ICO gitekerezo kuko gituma Ababa bigihugu icarico cose bategura kazoza kabo neza.

  2. Nukuri na Jews nkumurundi ndashigikiye ICO gitekerezo kuko gituma Ababa bigihugu icarico cose bategura kazoza kabo neza.

  3. Nukuri turashimira madame Jeanette Kagame kwiyonama koko urwanda rwaciy muribyinshi rero tugomb kurandur burundu twirinda knd tukamenya nuk duhagaze, knd mukarer ka Nyaruguru ni kamw muturere tumw tur mukukingir abana babanyeshur tukameny aban bazim duuft mukig nabanduye,knd turagukunda kuk uri umubyey wacu knd murakoz murakarama.

  4. Nukuri turashimira madame Jeanette Kagame kwiyonama koko urwanda rwaciy muribyinshi rero tugomb kurandur burundu twirinda knd tukamenya nuk duhagaze, knd mukarer ka Nyaruguru ni kamw muturere tumw tur mukukingir abana babanyeshur tukameny aban bazim duuft mukig nabanduye,knd turagukunda kuk uri umubyey wacu knd murakoz murakarama.

Tanga Igitekerezo