Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

U Rwanda rwahawe miliyari zisaga 17 yo kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
U Rwanda rwahawe  miliyari zisaga 17  yo kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta

Minisitiri Gatete na Amb Ryan uhagarariye EU mu Rwanda

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 20 z’amayero (17 174 862 000 Frw) yo gukoresha mu icunga neza ry’amafaranga agamije guteza imbere abaturage.

Amasezerano yo gusinya iyo nkunga yabaye kuri uyu wa Gatanu hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Gatete Claver ndetse na Michael Ryan, Ambasaderi wa EU mu Rwanda.

Ambasaderi Ryan yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu buhugu bizera cyane mubyo batera inkunga muri Afurika.

Yagize ati “EU ni umwe mu baterankunga b’Imena b’u Rwanda.Ibyo duteramo inkunga byose, 80 % biza mu buryo bw’inkunga yunganira ingengo y’imari.Ibi biri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika dukorana.Ni ikimenyetso cy’icyizere mu buryo ubukungu bucungwa, niyo mpamvu twashoye mu buryo ibyagenewe rubanda bicungwa.”

EU isanzwe itera inkunga u Rwanda mu bintu bitandukanye.Muri uyu mwaka kandi yatanze inkunga ya miliyoni 182 z’amayero azifashishwa mu rwego rw’ingufu ndetse na miliyoni z’amayero 153 mu rwego rw’ubihinzi.

Minisitiri Gatete yashimiye EU kubw’iyo nkunga. Yavuze ko kugenzura neza ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ari inkingi y’iterambere rirembye.

Yagize ati “Kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta bituma habaho ikoreshwa neza ry’umutungo wa Leta, ikaba inkingi y’terambere no kurwanya ubukene.”

Amafaranga yatanzwe azakoreshwa mu bigo bine bya Leta bifite aho bihuriye no kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta aribyo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro, Ikigo cy’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ndetse n’Ikigo cy’ibarurishamibare.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka 2014/2015 igaragaza ko hagenzuwe inzego 157, izigera kuri 50 ni zo zifite raporo idafite amakemwa ku mafaranga zahawe ngo zikoreshe ibiteza imbere abaturage.

Iyo raporo kandi yerekana ko amafaranga asaga miliyari 12.7 yakoreshwejwe ariko hakabura inyandiko zibyemeza, asaga miliyari 1.7 yo yasesaguwe naho asaga miliyari 3.8 afite inyandiko zigaragaza uko yakoreshejwe ariko zituzuye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza