Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Sosiyete sivile yahaye Leta igitekerezo cyakemura ikibazo cy’abatishoboye ntibahore bahabwa inkunga

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Sosiyete sivile yahaye Leta igitekerezo cyakemura ikibazo cy’abatishoboye ntibahore bahabwa inkunga

Mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zo guteza imbere abanyarwanda nk’amafaranga y’ingoboka binyuze muri gahunda ya VUP, Gira inka munyarwanda n’izindi hagamijwe kubakura mu bukene, Sosiyete sivili mu Rwanda yo isanga ayo amafaranga Leta igenera abatishoboye adashobora kubazamura cyangwa ngo agire ikindi abagezaho uretse kubatera ubunebwe, ahubwo ikavuga ko kubigisha gukora ari byo byatuma bamenya gukora bakareka gutega amaboko Leta.

Gahunda ya VUP ni gahunda yashyizweho kugira ngo ifashe abantu muri gahunda zitandukanye z’iterambere, abashoboye gukora bagahabwa imirimo bakishyurwa amafaranga, ariko abakecuru n’abasaza bakagenerwa amafaranga yo kubabeshaho nta mirimo bakoze.

Ibyo byose ni byo sosiyete sivili y’u Rwanda iheraho ivuga ko mu gihe aya mafaranga azahora ari ayo kubatunga nta mishinga ashorwamo ngo abyare ayandi n’ubundi nta mpinduka bazigera bagira mu buzima bwabo uretse gukomeza gukurura ubunebwe muri aba baturage kuko ngo bazahora bumva ko Leta igomba kubatunga.

Eduard Munyamariza umuyobozi w’ihuriro rya Sosiyete sivili nyarwanda yagize ati: “Ntabwo Leta irashyiramo imbaraga kugeza aho umuturage yigishwa kwibeshaho no kwiteza imbere, ibi bintu byagakwiye gukorwa ari nk’ibintu by’akanya gatoya mbese ari ukwanga ko umuntu yaburara, abantu baticwa n’inzara, ibi bituma abantu bahoza mu mutwe guhora bafashwa.”

Eduard Munyamariza avuga ko ibi bituma imyumvire y’abaturage ikomeza kuguma hasi cyane, kuko baba bumva ko bazakomeza kubeshwaho ndetse no gutungwa.

Ibi bintu Munyamariza avuga ko bituma abaturage barema ubunebwe mu mitwe yabo, icyakora akavuga ko abafite ubumuga badashobora gukora bo ngo bakwiye guhabwa ayo mafaranga, ariko ngo ba bandi bagifite imbaraga asanga gukomeza kubafasha ari ugukurura ubunebwe muri bo kuko ngo bituma badatekereza uko bakora ngo bave mu kiciro barimo.

Kuruhande rwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, umuvugizi wayo Ladslas Ngendahimana yabwiye MAKURUKI ko ntacyo bavuga kuri ibi mu gihe ngo ari igitekerezo cye kuko ngo umunyarwanda aho ava akagera, afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo.

Yagize ati: " Twe nka Minisiteri ntacyo twavuga mu gihe nta bushakashatsi barakora ngo babutwereke, niba barabukoze bazabutwereke tubiganireho, ariko mugihe byaba ari igitekerezo cyabo, bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo."

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko mu mwaka wa 2018 abantu bazaba bari mu bukene ari 8%, gusa Eduard Munyamariza we akavuga ko mu gihe haba nta gahunda zihariye zifasha abantu gukura mu myumvire ibatoza kwitunga ntacyo byazabagezaho.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza