Sosiyete Civile ntiyumva ukuntu hatera inzara kandi harashyizweho imbaraga mu kuvomerara imyaka

Imwe mu miryango ihagarariye Sosiyete sivile iravuga ko amafaranga yashowe mu bikorwa byo kuhira imyaka mu turere tumwe na tumwe two mu ntara y’Uburasirazuba asa nk’aho yapfuye ubusa kuko ntacyo byakemuye ku kibazo cy’inzara kiri kuhagaragara.

Muri iyi minsi mu turere dutandukanye two mu ntara y’Uburasirazuba cyane cyane akarere ka Kayonza harimo kuvugwa ikibazo cy’inzara ndetse abaturage bakavuga ko yanatumye bamwe bava aho bari batuye bagasuhukira mu bindi bihugu bituranyi by’u Rwanda.

Ibi abaturage bavuga ko byatewe n’izuba ryinshi ryavuye ku buryo ibihingwa byose bari barateye byumiye mu mirima, inzara ikabadukira ityo.

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) ivuga ko bitumvikana ukuntu uturere two mu ntara y’Uburasirazuba nka Ngoma, Kirehe, na Kayonza ari two twibasiwe cyane n’inzara kandi hari harashyizwe imbaraga nyinshi muri gahunda yo kuhira imyaka.

Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambo muri CLADHO Alexis Nkurunziza yabwiye KFM ko kuba Leta yarashoye amafaranga menshi mu kuhira imyaka ariko inzara ikanga igatera bikwiye gutuma isubira inyuma igatekereza ku mikoreshereze y’ayo mafaranga.

Yagize ati “Hakwiye gusuzumwa tukareba niba ziriya efforts (ingufu) twashyizemo twuhira ndetse twubaka n’ingomero, n’amamashini mu kuhira zitarashyizwemo mu bikorwa mu buryo butari bukwiye.”

Ku ruhande rw’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Tony Nsanganira ivuga ko ntawe ukwiye guhuza ikibazo cy’inzara kiri kuvugwa, na gahunda zayo zo kuhira imyaka kuko aho ikibazo cyageze ari ahatari amazi cyangwa se hakaba hatarageze gahunda zo kuhira.

N’ubwo abaturage n’abandi bantu bakomeje kuvuga ko iki kibazo nta gushidikanya ari inzara, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo yakomeje kuvuga ko ari ikibazo cy’ibiribwa bike atari inzara ndetse kiri mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculle yavuze ko iyi nzara yatewe n’abayobozi b’inzego z’ibanze batagira igenamigambi rihamye ariko umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko ibyo byaba ari agasuzuguro ndetse n’agashinyaguro.

Kugeza ubu abaturage bagezweho n’inzara bahawe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibishyimbo n’ibigori byo kurya.

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo