Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana umugabo yahungishije abana yitwikira munzu n’umugore we

Yanditswe

kuya

Rwamagana umugabo yahungishije  abana  yitwikira munzu n’umugore we

Umugore n’umugabo bahiriye mu nzu

Umugabo witwa Munyaneza Seth w’imyaka 43 yohereje abana ku ishuri n’umukozi yifungirana munzu n’umugore we Kayitesi w’imyaka 35 arayitwika barashya barakokongoka ,imodoka ya polisi yatabaye izimya inzu ariko isanga bose bamaze gushya bapfuye.

Uyu muryango wari utuye mu murenge wa Kigabiro akagari ka Cyanyana mu mudugu wa Biraro mu karere ka Rwamagana bivurwa ko wari ufitanye amakimbirane ndetse baraye banarwana.

Abaturanyi b’uyu murwango babwiye Makuruki.rw ko nyuma yo kurara barwana, uyu mugabo ngo yabyutse ahamagara umukozi amutuma ku isoko gusa ngo umukozi yamubajije aho nyirabuja ari umugabo ngo ramwihorera.

Uyu mugabo ngo yahise yohereza abana ku ishuri hanyuma afata imyenda y’abana n’impapuro z’ubutaka abishyira hanze hanyuma ngo afata urupapuro yandikira umugore wari inshuti y’umuryango amubwira ngo azamumenyere abana.

Nyuma y’akanya gato ngo abaturanyi bumvise ikintu giturika mu nzu ngo yari ijerekani ya esanse yari ituritse, umugabo n’umugore ngo bari bari mu byumba bibiri bitandukanye aho umugore yararyamye ngo umugabo yari yahafungishije ingufuri eshatu kuburyo atari kubona uko asohoka birangira bose bahiriye mu nzu.

Aba baturanyi bavuga ko batazi neza icyateraga amakimbirane muri uyu muryango gusa ngo hari amakuru yavugaga ko uyu mugore yaba yacaga inyuma umugabo we naho abandi bakavuga ko umugabo ngo yaba yananizaga umugore kuko yanakoraga muri kaminuza ya UNLAK ariko ngo akazi akakareka urugo rugatungwa n’umugore wari umudozi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza