Rwamagana:Barinubira uburaya bweze, Meya ati ’ntabwo bihangayikishije’

1

Bamwe mu baturage b’akarere ka Rwamagana baravuga ko batewe impungenge n’ikibazo cy’uburaya cyiyongera kikararura urubyiruko rwabo mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko atari ikibazo gihangayikishije.

Bamwe mu baturage baganiriye na MAKURUKI bavuga ko uburaya bukomeje kwiyongera kandi bukabera mu ruhamwe ndetse ngo n’ibiciro byashyizweho birazwi.

Uyu yavugaga aho ziba cyane ati:”Urabona urugero aka ni akabari, ushaka indaya wayisanga ahangaha no mu bice bya hariya ku isoko na ho hari agace karimo indaya ziba ari nyinshi.”

Uyu nawe ati:”Zirahari nyinshi ,cyane cyane nko mu gace ka hariya bita Kajevuba haberayo ibintu bitari byiza cyane, numva ngo nka 500 cyangwa igihumbi ngo yose barayakira.”

Undi na we yagize ati:”Aho ziba nyinshi ndakeka ari mongoriya kuko ho zibayo nyinshi cyane”

Aba baturage bavuga ko bafite impungenge z’uko abana bo mu mujyi wa Rwamagana bashobora kwanduzwa indwara zikomoka mu busambanyi kuko ubu buraya babona buzabararura.

Uyu ati:”Ibiri kudutera impungege ni uko abana bacu bazararuka bakandura za ndwara zo mu busambanyi nka sida n’imitezi n’izindi kuko bibera aho bareba bakararuka”.

Babona niba ubu buraya budakumiriwe buzashyira mu kaga urubyiruko

Hari uwagize ati:”Bidakumiriwe rero cyera kabaye urubyiruko rw’aha wasanga hasigaye mbandwa biri kwiyongera cyane.”

Mbonyumuvunyi Radjab meya w’akarere ka Rwamagana ariko we avuga ko ikibazo cy’uburaya kidahangayikishije cyane ngo kuko n’abo bigaragayeho babajyana mu bingo ngorora muco bakabigisha.

Ati:”Ikibazo cy’uburaya navuga ko atari ikibazo gihari cyane cyahanganyikisha abantu na ho bari twagiye tuhamenya tukabafata tukabafasha mubyo tubafashamo ni ukubafata tukabashyira mu bigo ngorora muco tukabigisha tukabahugura dufatanyije n’inzego z’umutekano hanyuma tukababumbira mu mashyirahamwe ku buryo tubona kitakiri ikibazo gihangayikishije cyane.”


Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana

Mu Rwanda mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, ijambo uburaya rivugwa nko kugira umwuga igikorwa cyo guhuza ibitsinda hatanzwe ikiguzi byaba bikozwe n’umugabo cyangwa umugore.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. ni babakumire badakomeza kwanduza abantu batazi agaciro kumubiri wabo cyangwa barebe ikindi cyakorwa ngo bagabanuke

Tanga Igitekerezo