Rwamagana: Hatangijwe ibikorwa byo guhangana n’ibibazo biterwa n’imirire mibi

Abaturage bigishijwe uko indyo yuzuye itegurwa

Mu karere ka Rwamagana hatangiye ibikorwa byo kwigisha abaturage kurya indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, aho ibyo bikorwa by’ubukanguramba bizamara imyaka 5 bikorwa na AEE RWANDA umuryango nyafurika w’ivugabutumwa, inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu midugudu.

Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga ku wa 1 Kamena 2016, mu murenge wa Gishari, mu kagali ka Ruhimbi, umuhuzabikorwa wa AEE RWNDA Kabagamba Wilson, yavuze ko batangiye ubu bukangurambaga kandi bukazibanda ku bana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite ndetse n’abonsa.

Yagize ati “ubu bukangurambaga mu ntara y’iburasirazuba, twahisemo kubukorera mu karere ka Rwamagana, hakaba haragagaye abana bari mu ibara ry’umutuku bivuga ko bari bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse unasanga abo bana banarwaye indwara ziterwa no kutarya indyo yuzuye, ariko ubona ko byaterwaga no kuba abaturage badasobanukiwe no kurya indyo yuzuye no kuyitegura.”

Kayigamba avuga ko hari abaturage bazitirwaga no gusabwa kurya indyo yuzuye kandi bafite ibibazo by’ubukene, bikaba byaratumye imwe mu maryango ikennye ifashwa kwihaza mu biribwa.

Yagize ati “twafashije imiryango ikennye cyane babafasha kujya mu matsinda abafasha gukora ubuhinzi abandi tuboroza amatungo magufi mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ikibazo cy’imirire. Twahisemo kubaha amatungo magufi kuko yororoka mu gihe gito kandi imiryango ikennye cyane usanga nta butaka bakororeraho inka kandi kubaha amatungo magufi bizatuma horozwa benshi bizatuma mu mubare w’abatabona ibiribwa bihagije ugabanuka.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne yavuze ko bazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa b’abakarere mu rwego rwo kurwanya imireire mibi muri aka karere.

Yagize ati “tugomba gukomeza gukangurira abaturage kwita ku mirire myiza kandi tukaba tubikora mu buryo butandukanye harimo inama zitandukanye dukorana n’abaturage. Twashyize imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi kuburyo bizatuma nta mwana uzongera kugaragaraho ikibazo cy’imirire mibi, tunasaba abaturage kwita ku karima k’igikoni kandi ubu turasaba abaturage kugera ku mihigo biyemeje ko buri rugo rwahize kugira akarima k’igikoni bityo gukorera ku mihigo bizatuma bihaza mu biribwa binatume babasha kubona indyo yuzuye.”

Mu karere ka Rwamagana hagaragaye abana 147 bari mu ibara ritukura, bivuga ko bari bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi. Raporo yavuye mu bigo nderabuzima mu mwaka ushize, igaragaza ko abo bana bari bafite ikibazo cyo kutarya indyo yuzuye, ahanini biterwa n’imyumvire ya bamwe ikiri hasi kuko baba batabuze ibyo bagaburira abana ahubwo biterwa no kudasobanukirwa.


Abana bapimwa ibiro harebwa uko bahagaze


Imiryango ikennye yorojwe amatungo magufi mu rwego rwo kuyifasha kurwanya imirire mibi

Justin NGABONZIZA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo