Rwamagana: Barasaba guhabwa ingurane bemerewe na Guverineri

Abaturage batuye mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana baravugwa ko baranduriwe imyaka ahakozwe ibyobo bibika amazi bita ibidamu bagasaba kurenganurwa bagahabwa ingurane

Abaturage bavuga ko baranduriwe imyaka kandi bigakorwa mu gihe batabimenyeshejwe mbere yo kuyirandura

Umwe muri abo baturage Ndacyayisenga Jean Baptise yabwiye MAKURUKI ko barenganye ubwo hakorwaga ibidamu mu gishanga cya Nyirabidibiri.

Yagize ati: ”mu kwezi kwa gatanu 2015 twaratunguwe ubwo kompanyi yitwa Exerty engineering limited rwa 34 yazaga gukora ibidamu ndetse n’imiyoboro ijyana amazi muri ibyo bidamu, abakozi babo baturanduriye imyaka irimo amasaka ndetse n’ibishyimbo."

Yakomeje avuga ko ikibazo bakigejeje ku buyobozi ariko kugeza n’ubu ntacyakozwe ngo barenganurwe.

Yagizi ati: ”ikibazo twakibwiye Guverineri anasaba ko twahabwa ingurane ku myaka yacu yangijwe ndetse twese uko turi 29 twanditse dusaba ko batwishyura ariko kugeza nubu ntacyakozwe ngo turenganurwe kandi baraduteje ibihombo.”

Manizabayo Jean de Dieu na we avuga ko kurandurirwa imyaka byabateje ibihombo nyamara ntibahabwe ingurane.

Yagize ati: “twaratunguwe kuko twaranduriwe imyaka twatanzeho amafaranga, byaduteje inzara ndetse hari umwe mubaranduriwe imyaka ananirwa kubyakira ariyahura gusa ubuyobozi bukwiye kuturenganura tugahabwa ingurane”.

Rwagasana Jean baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzige yabwiye MAKURUKI ko abaturage atari 29 ahubwo ari umuntu uburana avuga ko yaranduriwe imyaka.

Yagize ati: “abo bantu 29 bavugwa ntabo tuzi uretse umuntu umwe ujya mu buyobozi yitwaje urutonde rw’abantu twe twarabikurikiranye dusanga nta karengane karimo kuko babimenyeshejwe mbere y’igihe ariko nyamara bakabirengaho bagahinga” .

Nubwo umuyobozi w’umurenge wa Nzige avuga ko ikibazo kireba umuntu umwe atari abaturage 29, Aba baturage bavuga ko basabye guhabwa ingurane ahubwo ngo bahisemo umuntu umwe ugomba kubahagararira.

Aba baturage bavuga ko bo banyujije ubusabe bwabo mu ibaruwa MAKURUKI ifitiye kopi banditse bagasinyaho uko ari 29 bakayiha uwo bahisemo kubahagararira.
Barasaba ubuyobozi kubaha ingurane nkuko banayemerewe n’uwari Guverineri w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odette.

Justin Ngabonziza

MAKURUKI.RW

.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo