Rwamagana: Abashoye imari mu gutwara abagenzi barinubira gukorera mu kwaha kw’abandi

Bamwe mu bashoye imari mu gutwara abagenzi mu mujyi wa Rwamagana bavuga ko barambiwe gukorera ku byangombwa by’abandi kubera kutemererwa gufungura amasosiyete atwara abagenzi yabo bagasaba ko bafashwa kubona uburenganzira bwo gufungura sosiyete zifite inkomoko i Rwamagana kuko ngo babona gukorera ku mazina y’abandi bituma badatera imbere.

Abashoramari bo mu karere ka Rwamagana baguze imodoka zitwara abagenzi babangamiwe no kumara kugura imodoka bakagomba kwiyambaza abandi basanzwe bafite amasosiyete atwara abagenzi bo mu tundi turere kugirango imodoka zabo zibashe gutwara abagenzi bitewew nuko nta sosiyete (agence) n’imwe itwara abagenzi ibarizwa muri aka karere.

Niyivuga Mansula usanzwe akorana na sosiyete ya Stella express ikomoka mu karere ka Ngoma yavuze ko aba bashoramari bakeneye kubona uburenganzira bwo gushing agence zabo ndetse n’ibyangombwa byo gutwara abagenzi kuko ibisabwa byose babifite.

Yagize ati: “dukeneye kubona uburenganzira bwo gutwara abagenzi tudakoreye ku mazina y’izindi agence nkuko bimeze ubu, kandi kuba tudafite ibyangombwa, bituma gutwara abagenzi bitatworohera kuko nta n’uburyo twabona bwo gukora ingendo mu mihanda itari kaburimbo nka Rwamagana –zaza n’ibindi bice kuko dukorera ku mazina y’abandi, turamutse tubonye uburenganzira byakorohereza abagenzi”

Kuba bariyambaje abandi kugirango babashe gutwara abagenzi babibona nk’imbogamizi haba mu iterambere ry’akarere ndetse no koroha kw’ingendo mu mujyi wa Rwamagana.

Umwe mu bikorera utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati : “birababaje kuba nta agence n’imwe yashinzwe n’abanyarwamagana ahubwo ugasanga imodoka zacu za Quaster zikora mu mazina ya Stella cyangwa International kugirango tubashe gukora, njye mbona ubuyobozi butaratubaniye kuko twabyifuje kenshi kuba twagira agence zacu zihariye aho gukorera mu mazina y’abandi”

Yakomeje agira ati: “ntabwo abanyarwamagana twabuze ubushobozi ahubwo turasaba ko ubuyobozi bwadufasha tukabona uburenganzira bwo gutwara abagenzi tudashingiye ku byangombwa by’abandi kuko bitudindiza mu iterambere ntibyoroshye n’ingendo mu karere kacu kandi tumaze igihe tubisaba ariko ntitubibone”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu yavuze ko bazakorera ubuvugize abikorera bashaka kubona ubwo burenganzira bwo gutwara abagenzi.

Yagize ati: “abikorera bashaka ibyo byangombwa tuzaganira na RURA tunarebe niba bujuje ibisabwa kugirango bahabwe ubwo burenganzira kandi nkuko babivuga bizatuma imirimo bakora igenda neza kurushaho kuko ni bamwe mu bafasha akarere mu iterambere ni yo mpamvu tuzaganira n’inzego bireba kugirango ibibazo bafite bibashe gukemuka”

Kuva hatangira uburyo bugezweho kandi bwihuse bwo gutwara abagenzi (express) nta agence n’imwe itwara abagenzi irashingwa i Rwamagana ahubwo abikorera bagura imodoka bagasaba gukorana n’izindi agence zisanzwe zikorera mu tundi turere bakavuga ko kubona uburenganzira aribyo bigoye cyane ariko ubundi bushobozi bwo babufite.

Justin Ngabonziza

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo