Rwamagana:Abasenyewe n’ibiza bacumbitse mu baturanyi baratabaza

Abaturage basenyewe n’ibiza mu mirenge ya Gahengeli na Muyumbu mu Karere ka Rwamagana baratambira ubuyobozi ngo bubatabare bubabafashe kubona aho kwikinga.

Abo baturage bavuga ko kubera imvura yabasenyeye inzu ubu babayeho nabi, bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha kubona amabati yo gusakara inzu zabo kuko zangiritse.

Umwe muri bo witwa Shyirambere Shadrack yabwiye Makuruki ko ubu babayeho nabi kandi bakeneye gutabarwa.

Yagize ati “Imvura yaguye ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa cyenda yaradusenyeyw kuburyo ubu tumaze ibyumweru 3 ducumbitse mu baturanyi bacu kuko nkanjye igisenge cy’inzu cyaragurutse kandi nta bushobozi mfite bwo kubona amabati kuburyo nakisanira inzu yanjye yangiritse.”

Yakomeje agira ati “Uretse inzu yangiritse n’ibikoresho byose byari mu nzu byarangiritse kuburyo tutabashije kugira ikintu na kimwe dukura mu nzu.”

Abaturage bacumbikiye abasenyewe n’ibiza nabo barasaba ko ubuyobozi bwagoboka abo baturage.

Kantarama Marie yagize “Abaturanyi bacu bahuye n’akaga imvura n’umuyaga birabasenyera ariko bakwiye gutabarwa kuko babayeho nabi cyane kandi natwe tubacumbikiye ntabwo twigeze tubona umusaruro kubera imvura yaguye nabi ariko twgerageje kubafasha kubona aho bahungira imvura.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burateganya gufasha abasenyewe n’ibiza bakabona amabati yo gusakara inzu zabo.

Mutoni Jeanne umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yagize ati “Icyo kibazo cy’abaturage turakizi kandi twarabikurikiranye ,twasabye amabati mu bafatanyabikorwa b’akarere kuburyo tuzabaha amabati ndetse tukazabaha umuganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza dufatanyije n’abaturage bo muri iyo mirenge yahuye n’ibiza”.

Kuva mu mwaka wa 2011 akarere ka Rwamagana kagiye gahura n’ibiza biterwa n’imvura igwa ivanze n’umyaga abaturage basenyewe n’ibiza bagiye bahabwa inkunga irimo amabati n’ibiribwa kandi batabarwarwa byihuse nyamara abasenyewe n’ibiza mu mpera z’ukwezi gushize bavuga ko batereranywe ukurikije igihe gishize bataratabarwa.

JUSTIN NGABONZIZA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo