Rutsiro:Amafoto mbarankuru ku gikorwa cyo kwenga manyinya

10

Umunyarwanda yaciye umugani ati “urwagwa ni mucyurabuhoro” ntihagira ubishidikanyaho, ni icyo kinyobwa kizwi mu mateka ko umugabo agikura mu gacuma kikamukura mu bagabo ariko ntabure kugiha urukundo karemano kuko rurusha abafana amenshi mu makipe y’umupira hano mu Rwanda.

Rufite amazina menshi ayingayinga ay’intorezo, niyo benshi babona bagasamba basusumira kugeza bayiguriye cyangwa bayikopesheje ndetse hari n’abarahiye kutazigera batunga amafaranga mu mufuka, urwagwa rukiri mu kabari.

Aya mafoto yafatiwe mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza mu cyumweru gishize aho twasanze rusunikwa ruherekejwe n’indirimbo za Lumba, Inkongomani,ingande n’izindi zituma ruryoha kurusha urunywerewe munsi y’igitanda.

Gusa urwagwa rurihangana kuko rwagiye rucibwa intege n’abemeramana ariko rugakomeza umutsi kugeza naho bifashisha ijambo ry’Imana baruvumira ku gahera mu Imigani 20:1 bati ‘Divayi itera ubupfu, inzoga zigakurura isindwe, uzishinga ntaba ari umunyabwenge’.

Benshi mu barunywa bazwi nk’abahanga mu buvanganzo bahita basubiza ko n’umwana w’Imana bavuga yahinduye amazi Divayi bagira bati ‘Bityo agira uruhare mu gutuma abari mu bukwe bizihirwa’. Tubisanga Yohana 2:3-10.

Gusa benshi mu bakunda kurusoma ntibajya bakunda kureba neza utera ibitoki biribwa nk’Ingaju, Mbwaziruma, Injagi, Mpologoma, Icyerwa n’ibindi ahubwo usanga bafana umurima uhinzemo Ibitoki by’imineke nka Poyo, Kamaramasenge, Gros Michel, n’ibindi bituma inzoga yitwa Mucyurabuhoro.

Usanga umuhinzi afata urutoki nk’inka imwe kuko mbere yo kuruhinga abanza agategura umurima, agafumbira, agatera imibyare, akarukemura (Gusasira, gushangurura, kuziicira, gukata imyanana, kuzitega inzego n’ibindi isarura.

JPEG - 142.4 kb
Uyu yavuze ko umuheha waruryoshyaga ariko uko byagenda kose ngo ntazarutererana

Icyimanizanye Alphonsine Umuturage twasanze yenze yatubwiye ko yaguze ibitoki 30 abibika iminsi mike ngo bikamukemo amakakama, acana mu mwobo witwa intabo, abitara iminsi itatu, arabihindura, ku munsi wa gatanu nibwo yari atangiye kubyenga.

Avuga ko intabo(urwina) itagira umubare ntarengwa w’ibitoki bijyamo, ndetse n’umubare w’ababyenga ahubwo biterwa n’abahari. Yatubwiye ko igitoki kimwe kigura 500, aho yari yaguze ibitoki 30 bivamo injerikani eshatu imwe igurishwa ku bihumbi birindwi.

Nubwo ariko bakirunywa mu buryo bwa Gakondo, Umuyobozi w’Umurenge wa Boneza, Nirere Nkurikiyinka Etienne, yadutangarije ko bari kureba uburyo rwajya rutunganyirizwa mu ruganda maze rukaba rwujuje ubuziranenge, abahinzi bakabona amafaranga, abarusoma bakizihirwa.

JPEG - 294.7 kb
Urutoki nirwo ruvamo urwagwa
JPEG - 229.4 kb
Biragaragara ko iki gitoki kiba kitaweho kugeza cyeze
JPEG - 308.1 kb
Arakireba amazi akuzura akanwa
JPEG - 309.9 kb
Iyo kimaze kwera kiratembwa
JPEG - 317.5 kb
Mu ntara zimwe barwita urwina( aho batara ibitoki) ariko i Rutsiro rwitwa intabo
JPEG - 207.8 kb
Ari gutarura igitotsi, aho umwuka wose uhita usohoka
JPEG - 275.9 kb
Iyo igitoki kivuye mu rwina kiba imineke iryohera cyane
JPEG - 232.4 kb
Bari gutonora igitoki abana nabo hafi aho bari kumva uko imineke iryoha
JPEG - 295.3 kb
Bahita bashyira imineke mu gikoresho kitwa umuvure
JPEG - 267.8 kb
Uruhare rwa buriwese ruba rukenewe mu kwenga
JPEG - 270.9 kb
Abagabo akenshi usanga baba bari hafi aho bakakenga

JPEG - 223.8 kb
Kwenga nabyo bisaba Tekinike kuko umuntu atenga aryamye cyangwa yicaye ku ntebe
JPEG - 293.1 kb
Iyo barangije kwenga bahita basuka umutobe mu ijerikani
JPEG - 254.6 kb
Igikatsi kiba gikoze mu nshinge maze igitoki kikahabonera ibibazo
JPEG - 257.6 kb
Mu gukamura ho hitabazwa ubuhanga bukomeye
JPEG - 217.9 kb
Iyo habura iminsi mike ngo urwagwa ruboneke nibwo umenya ko ha hantu haba n’abasaza
JPEG - 256 kb
Gusa umwana nawe umuhaye umutobe ntiwamugwa nabi
JPEG - 206 kb
Umusaza abari ari kureba niba batashakiye ubwinshi mu mazi
JPEG - 304.2 kb
Abana bari gusoma ku mutobe kuko bazi neza ko urwagwa ari urw’abakuru
JPEG - 196.2 kb
Akenshi urwagwa rutarurwa mu ijoro abashyitsi batashye
JPEG - 212.6 kb
Aha rwari rugeze kwa gatera aho Litiro igura magana atanu
JPEG - 121.4 kb
Uyu ari kurucurura arukura mu icupa
JPEG - 187.3 kb
Bamwe batangiye kugaba, abandi barutaka ibigwi
JPEG - 142.4 kb
Uyu yavuze ko umuheha waruryoshyaga ariko uko byagenda kose ngo ntazarutererana

Amafoto ya: Jean Bizimana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

Tanga Igitekerezo